spot_img

Kuri ubu benshi barahangayitse kubera ibura ry’udukingirizo.

- Advertisement -

Imiryango idaharanira inyungu mu gihugu cya Kenya irinubira ubukeya bw’udukingirizo mu gihugu nyuma yuko benshi bari bamenyereye guhabwa utw’ubuntu ariko ubu agakingirizo kakaba kabona umugabo kagasiba undi.

Ubusanzwe aka gakoreshwa kifashishwa na benshi muri Kenya kajyaga gatumizwa ndetse kagatangirwa ubuntu mu gihugu hose, ariko nyuma y’izamuka rikabije ry’imisoro abatangaga utu dukingirizo ku buntu mu gihugu hose bahagaritse kubikora. Aba badaharanira inyungu bavuga ko leta yagakwiye gukuraho imisoro kuri utu dukingirizo bityo tukongera kuboneka byoroshye kuko bemeza ko bifasha mu kurwanya ikwirakwira ry’agakoko ka sida.

- Advertisement -

Ubusanzwe igihugu cya Kenya gikenera udukingirizo dusanga miliyoni 455 ku mwaka ariko ubu bivugwa ko utubasha kuboneka tutarenga miliyoni 150 gusa. Ubusanzwe agakingirizo ni intwaro ikomeye iza imbere mu zifashishwa mu kurwanya sida ndetse nizindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Gusa mu myaka hafi ibiri ishize udukingirizo twari tumenyerewe gutangirwa ubuntu muriki gihugu ntitukiboneka haba mu mavuriro cyangwa se nahandi twari tumenyerewe kuboneka.

Ama sosiyete sivile rero yegeka iki kibazo kuri leta ya Kenya yazamuye imisoro ku rwego rwo hejuru, kugeza ubu agapaki kazamo dutatu ubu gahagaze hafi idolari rya amerika (1000rwf) aya bakavuga ko ari menshi cyane ku baturage benshi ndetse ko batabasha kukagura. Kugeza ubu Kenya ibarirwamo abantu 34000 bashya bandura sida buri mwaka, gusa kuva muri 2020 bivugwa ko uyu mubare wazamutse cyane by’umwihariko mu bakora uburaya.

- Advertisement -

Ndetse ubu hari ubwoba ko Kenya ishobora gusubira aho yahoze mu myaka yashize aho imibare y’abandura sida yabaga iri hejuru cyane.

Aho utuye agakingirizo kagura angahe?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles