spot_img

Uyu muntu uvuga ko yaturutse ahazaza yashyize hanze amashusho yerekana ikipe izatwara igikombe cy’isi. Irebere nawe.

- Advertisement -

Uyu muntu utaramenyekana avuga ko agendera mu bihe ibizwi nka “time travelling” (time traveller) ibi biba bivuze ko umuntu ashobora kugendera mubihe akaba yajya ahazaza akabona ibintu bizaba mu minsi iri imbere cyangwa akaba yajya ahahise akaba yabona ibyabaye kera ariko akabibona biri kuba ako kanya.

Kuri tiktok rero uyu muntu utamenyekanye imyirondoro, yashyizeho amashusho yerekana umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2022 ndetse n’ikipe izagitwara iyariyo. Muraya mashusho hagaragaraho amwe mu mafoto y’umukino urangiye yerekana n’ibitego byatsinzwe ndetse akavuga ko yayakuye ahazaza bivuze ko yagiye ku munsi wa finale akayafata.

- Advertisement -

Aya mashusho yerekana ku mukino wa nyuma France yakinnye na Brazil ariko bikaza kurangira Brazil ariyo itsinze France ibitego 2-1. Ibi byibutsa benshi mu mwaka ushize wa 2021 undi muntu witwaga @nsh.official nawe washyize amashusho kuri tiktok agaragaza ukuntu igikombe cy’uburayi (Euro) kizagenda ku mukino wa nyuma. Yagaragaje amashusho yerekana Ubutaliyani butwara iki gikombe butsinze Ubwongereza ibitego 2-1 uku ninako byaje kugenda kuko Ubutaliyani bwaje nokwegukana iki gikombe mu minsi micye yakurikiye.

https://vm.tiktok.com/ZMFQQuw8x/

- Advertisement -

Uyu nawe rero yazanye amashusho yerekana uko umukino wanyuma w’igikombe cy’isi uzarangira ndetse n’ikipe izatwara igikombe. Uyu avuga ko aya mashusho yafashwe mu byumweru bitatu biri imbere, bivuze ibiyagaragaramo bizaba mu byumweru bitatu bigiye kuza ndetse bikerekana ko Brazil izatsinda France ku mukino wa nyuma ibitego 2-1 igatwara igikombe.

Amashusho yerekana neza abakinnyi ba Brazil bari kwishimira intsinzi mu gihe abakinnyi b’Ubufaransa nka Olivier Giroud bari barakaye cyane nyuma yo gutsindwa. Sibyo gusa kuko amashusho (graphics) ameze neza nkayo FIFA iri gukoresha muri Qatar yerekana ko abakinnyi Marquinos na Richarlison aribo bazatsindira Brazil ndetse Griezmann ariwe uzatsindira France igitego kimwe rukumbi babona muri uwo mukino.

Amaze gushyiraho ayo mashusho yanditseho ati: “

Brazil itsinze France mu gikombe cy’isi 2022, ngendera mu bihe” yakomeje agira ati: “ndi kugerageza kubafasha nkuko nabikoze umwaka ushize”

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles