Iyi Denmark yatangiye inganya na Tunisia mu gikombe cy’isi ubusa ku busa, bukeye yahise itsindwa na France ibitego 2-1, uyu mutoza wa Denmark Kapser Hjulmand yateye urwenya aravuga ati yaba byashobokaga muriki gikombe cy’isi maze Norway (Norvege) ikadutiza rutahizamu Erling Halaand dore ko batabashije kukitabira. Ubusanzwe Denmark na Norway ni ibihugu bituranye mu cyitwa Scandinavia.
Kasper akomeza avuga ko yifuza ko niba byashobokaga yatizwa Halaand akabasha kumutsindira ibitego ndetse byanashoboka agafata umukinnyi Christian Eriksen akamukoramo abandi nka we ngo byamufasha. Uyu yanagiye kure avuga ko baramutse bafite rutahizamu wa Manchester city Erling Halaand mu ikipe yabo, nta kabuza batsindira igikombe cy’isi bakagitwara.
Yagize ati: “Erling Halaand ntiyabashije kwitabira igikombe cy’isi hamwe n’ikipe ye ya Norway, ahari wenda byari kuba byiza bamudutije. Nako oya, oya, nakinaga ndi kwiterera urwenya” “gusa ni umukinnyi ukomeye cyane, nibyiza cyane kumubona akina, ukuntu yazamutse, urwego amaze kugeraho nka rutahizamu birarenze. Akwiye gushimirwa bikomeye kuko yakoze cyane bikomeye, ntabwo wagera kuri ruriya rwego utakoze cyane, yateye imbere cyane biranejeje kumureba akina, kandi ni umukinnyi mwiza nubaha cyane”
Muriri tsinda Denmark isigaje guhura na Australia yatsinze Tunisia, mu gihe France ku mukino wa nyuma w’itsinda izahura na Tunisia. Iyi kipe yo ku mugabane wa Africa irasabwa gutsinda France ariko nanone bigasaba ko Denmark itsinda Australia ikabona gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.