spot_img

Canelo ukina iteramakofe yarahiye ko azahitana Messi amuziza kwandagaza igihugu cye.

- Advertisement -

Uyu mugabo umaze gutsindira ibikombe byinshi mu iteramakofe, yitwa Canelo Alvarez akomoka muri Mexico, uyu yarahiye ko aho azahurira na kizigenza Lionel Messi hose azahita amwica amuziza ko Messi yasuzuguye ibendera ry’igihugu cye cya Mexico.

Mu mukino Argentina ahuyemo na Mexico Messi niwe watsinze igitego cya mbere muri 2-0 batsinze Mexico ku cyumweru. Ibi byatumye Argentina yari yamaze kwiheba igarukana ikizere n’amahirwe byo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho mu gikombe cy’isi. nyuma y’uyu mukino Messi na bagenzi be bishimiye intsinzi bikomeye murwambariro ari naho hatumye Alvarez agira umujinya ukomeye kuri Messi.

- Advertisement -

Bari kubyina bishimira intsinzi amashusho yagaragaye Messi ari gutera ishoti ikintu kimeze nk’umwenda (Jersey) cyangwa se ibendera rya Mexico cyari kiri hasi, ibi byarakaje Alvarez cyane maze abaza abantu ati mwabonye ukuntu Messi yakoresheje amasuku ibendera ry’igihugu cyacu asukura mu rwambariro rwabo? Asenge Imana cyane sinzigere nkubitana nawe. Niba nubaha igihugu cye cya Argentina nawe agomba kubaha igihugu cyacu cya Mexique.

https://twitter.com/Canelo/status/1597370059613429760?s=19

- Advertisement -

Ntabwo ndi kubahuka Argentine nk’igihugu ahubwo ndikuvuga umwanda Messi yakoze ku giti cye. Nyuma yuko Alvarez avuze ibi, abafana ba Argentine bamuhaye urwamenyo kuburyo bukomeye cyane. Bamwe bati arashaka kuzamukira ku izina rya Messi kuko azi neza ko ntamuntu wazigera amumenya ku isi, abandi bati amaze kubona ko ashaje none ashaka kongera kuvugwa.

Hari nabavuze ko badatunguwe na gato bitewe nuko aribwo bwa mbere bumvise izina rye mu matwi yabo. Abandi bavuze ko amakofe yakubiswe agikina uyu mukino w’iteramakofe ariyo ari kumugaruka bityo ko abantu bakwiye gutangirira hafi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles