spot_img

Lionel Messi yateye utwatsi ikipe yashakaga kujya imuhemba arenga miliyoni y’idolari ku munsi.

- Advertisement -

Iyi kipe yo muri Arabia Saudite yitwa Al Hilal ihorana ihanganye na al Nassr ya Cristiano Ronaldo irashaka gukora ibitarakorwa nundi wese maze ikazana umukinnyi wa mbere ku isi Lionel Messi mu kwezi kwa karindwi kuyu mwaka, aho Messi azahita aba umukinnyi wa mbere ku isi uhembwa menshi kuko azajya ahembwa arenga miliyoni 400 z’amadorali ku mwaka.

Aramutse yemeye ubusabe bw’iyi kipe, Lionel Messi yahita anyura kuwahoze ari mukeba we Cristiano Ronaldo kuri ubu uhembwa miliyoni 177 buri mwaka. Ibi kandi byatuma ku nshuro ya mbere kuva muri 2018 Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bongera gukina muri shampiona imwe kuburyo uguhangana kwabo kwaba gutangiye bundi bushya.

- Advertisement -

Icyakora ibi biravugwa mu gihe ibya Messi na PSG bitarasobanuka neza ndetse hakaba hari ibivugwa ko na Barcelona yifuza kugarura Lionel Messi muri Espanye ngo azabe ariho asoreza umupira we.

Haravugwa kandi ko Messi yaba yamaze gutera utwatsi iyi kipe ya Al Hilal biturutse ku kuba hari amakipe menshi akina ku mugabane w’uburayi yifuza kwegukana Messi, bivugwa ko ku giti cye yifuza gukomeza gukina iburayi nyuma yuko yegukanye igikombe cy’isi n’ikipe ya Argentina mu mwaka ushize cyaberaga muri Qatar. PSG nayo ubwayo kandi ngo yifuza kugumana Messi ariko ngo hakaba hari ibikigoranye kugira ngo abe yasinya amasezerano mashya.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles