spot_img

Umwe mu barinda perezida ashobora kwicwa nyuma yuko perezida agaragaye mu ruhame yambaye umwenda wanduye.

- Advertisement -

Mu bihugu bimwe na bimwe perezida aba akomeye cyane kuburyo niyo yasitara abamuri hafi bashobora kubigenderamo. Muri Koreya ya ruguru umwe mu barinda perezida Kim Jong Un ashobora gukatirwa urwo gupfa azira kuba yaratumye perezida ajya mu ruhame yambaye umwenda wanduye. Uyu muyobozi w’ikirenga ubwo yagenzuraga uko igisasu gishya gisuzumwa hari amafoto yagaragaye umwenda we uriho umwanda ku kuboko.

Ibi rero bigiye gutuma abamuri hafi cyane cyane abarinzi be bashobora guhabwa ibihano bikakaye bazira kuba barananiwe kurinda icyubahiro cy’umuyobozi bashinzwe. Abakurikiranira hafi ibijyanye na Koreya ya ruguru bavuga ko aba bashobora gukurwa mu nshingano, cyangwa bagahabwa gukora imirimo ivunanye, ariko nanone n’igihano cy’urupfu kiba gishoboka igihe muri Korea ya ruguru.

- Advertisement -

Gusa ubusanzwe kenshi iyo umuntu ahamwe n’ibyaha byo kwangiza isura y’umukuru w’igihugu usanga ahabwa igihano cy’imirimo ivunanye cyane, cyangwa se akajyanwa mu ngando kwigishwa. Icyakora kubijyanye no kwicwa kuriyi nshuro bishobora kuba ntabihari cyereka nyirubwite yaramutse nabi cyangwa icyasha cyo ku mwenda kikaba cyaramubabaje cyane.

Icyakora bivugwa ko abafite mu nshingano ibyo gukurikirana Kim n’isuku ye bashobora koherezwa mu mirimo inyuranye nko kubaka cyangwa gukora mu mirima mu gihe cy’ukwezi cyangwa amezi abiri.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles