spot_img

Aba bantu batanu bihuje bashobora guhagarika ubuzima ku isi. Menya byinshi ku bahanga ba mbere kuri mudasobwa.

- Advertisement -

Iyo bavuze abahanga kuri mudasobwa ni abantu bashobora gukoresha mudasobwa (computer) bagakora ibintu byinshi abantu basanzwe badashobora gutekereza, akenshi iyo mwene uyu muntu abikora nta nshingano yabihawemo usanga bamwita umujura wo ku ikoranabuhanga benshi bamenyereye nka “hacker” (abahakazi).

Aba hackers rero usanga ari abantu bafite ubumenyi bwihariye ku byuma by’ikoranabuhanga ndetse usanga bari mu ngeri zose, abakuru, abatoya ndetse usanga bakomoka mu bihugu byose by’isi ariko bombi icyo bahuriraho nuko ubuzima bwabo baba barabuhariye ikoranabuhanga gusa. Niyo mpamvu kuriyi nshuro tugiye kubereka abantu batanu ba mbere kabuhariwe muri mudasobwa kuburyo babishatse ubuzima bw’isi babushyira hasi mukanya nkako guhumbya.

- Advertisement -

Ubusanzwe hacking (hack) usanga mu ikoranabuhanga ari ijambo risobanura guhindura inzira (codes) mudasobwa runaka yakoreshaga maze umuntu akaba yagera mu mabanga cyangwa yahantu cyangwa yabantu runaka anyuze mu nzira ze yihimbiye. Reka turebe abahanga badasanzwe ba mbere.

1. Kevin Mitnick

Uyu mugabo niwe ufata umwanya wa mbere ku isi bigeze mu kwiba amabanga yabandi akoresheje mudasobwa. Kumenyekana kwe kwatangiye mu 1995 biturutse kuri ministeri y’ubutabera muri America. Uyu yinjiriye ibigo bikomeye muri America birimo nk’ikigo cya gisirikare kitwa NORAD, ikigo cyitwa Digital Equipment Corporation (DEC), ndetse n’ibindi byinshi,… uyu byanageze aho atabwa muri yombi n’ikigo cy’iperereza muri America FBI ashinjwa kwinjirira ibigo bikomeye akabyiba amakuru.

- Advertisement -
2. Julian Asange

uyu mugabo umuntu yavuga ariwe wamenyekanye kurusha abandi mu itangazamakuru, uyu ni urugero rwiza rw’ikintu gikomeye umu hackers ashobora gukora ku buzima bw’isi kandi mukanya gato, byageze aho Asange ashyirwa ku rutonde rw’abantu bahigwa na police mpuzamahanga azira gushyira hanze amabanga y’ibyaha by’abantu cyane cyane abo mu nzego z’umutekano baba barakoze ariko bakabihisha. We n’ikigo cye cya wikileaks ntabwo barebana neza na leta ya America ahanini bitewe nibyo iki kigo cya Asange cyagiye gishyira hanze bitashimishije ibifi binini muri leta ya America. Icyakora Asange wihishe imyaka myinshi muri ambasade ya Ecuador mu bwongereza nanubu ubwongereza bwanze kumwohereza muri America ngo aburanishwe.

3. Gary McKinnon

Uyu yamenyekanye cyane muri 2002 ubwo byavugwaga ko yinjiriye ikigo cya gisirikare Akagera ku mabanga yacyo, uyu yasobanuye ko yashwanyaguje ubwirinzi bwose igisirikare cyari gifite kuri mudasobwa aho yavuze yari agamije kubona amakuru yari yarahishwe cyane ajyanye n’ibivejuru. Icyakora uyu ntiyigeze akatirwa n’inkiko kuko nawe ubwongereza bwanze kumwoherereza Amerika ngo aburane cyane ko yashoboraga gukatirwa imyaka ikabakaba 70 muri gereza.

4. Adrian Lamo

Uyu yinjiriye ikigo kimwe cyabikaga amakuru maze yongeramo amakuru atari ay’ukuri yavugaga ko ari bimwe mu byavuzwe n’umushinjacyaha mukuru. Kuburyo uwari kwinjiramo yari kugira ngo ayo makuru yabayeho koko kandi ari ibinyoma, muri 2002 kandi yinjiriye ikinyamakuru gikomeye New York Times maze bituma afatwa akatirwa igihano cy’imyaka 2 gisubitse n’ihazabu y’amadolari ibihumbi 65.

5. Albert Gonzalez

Uyu yatangiye kwerekana ko azavamo umuntu udasanzwe kuri mudasobwa akiri umwana muto, ariko by’umwihariko agize imyaka 22 yatawe muri yombi ashinjwa gukora forode yifashishije mudasobwa, uyu kandi ngo yabashaga kwiba amakuru yose ajyanye n’amakarita abantu bakoresha kuri banki kuburyo yashoboraga kugera kuri konti ya buri muntu wese ashatse. Ibi byaramuhiriye kuko byaje kumuhesha akazi muri leta ndetse n’inzego z’ubutasi biza kurangira zimwifashishije.

Ninde waba uzi w’umuhanga kuri mudasobwa mu Rwanda?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles