spot_img

Kylian Mbappe wakundanaga n’umugabo wihinduye umugore, ubu yimukiye ku mugore w’umukinnyi bakinana. 

- Advertisement -

Uyu musore w’imyaka 24 ukinira ikipe ya PSG n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa, aherutse kwigarurira isi yose nyuma yuko atsinze ibitego 3 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, ibintu byaherukaga mu myaka irenga 70 ishize. Ibyo bitego bye byatumye umukino wahuzaga Argentine na France kuwa 18 Ukuboza umwaka ushize uba umukino wiswe uwa mbere mwiza mu mateka y’umupira w’amaguru.

Kuri ubu rero Kylian Mbappe biravugwa ko ubu ari gukundana n’umukunzi mushya witwa Rose Bertram Stephanie, uyu bari gukundana nyuma yuko Mbappe atandukanye n’umunyamideli wihinduje igitsina witwa Ines Rau bari bamaranye iminsi. Kuva yatsinda ibitego bitatu ku mukino wa nyuma isi yose yari imuhanze amaso ndetse bituma by’umwihariko igitsina gore bamushigikira cyane, ibyaje gutuma anatandukana nuwo bari bamaranye iminsi.

- Advertisement -

Ikinyamakuru Marca cyo muri Espanye kivuga ko Mbappe ari gukundana n’umunyamideli ukomoka mu bubiligi Stephanie Bertram. Uyu mugore mushya wa Mbappe igitangaje yahoze akundana n’umukinnyi witwa Gregory van der Wiel wahoze akina muri PSG ndetse bakaba barabyaranye abana babiri mbere yuko batandukana. Stephanie ufite imyaka 28 akaba arusha Mbappe imyaka 4 ndetse bivuze ko Mbappe agiye gukundana n’umugore ufite abana babiri.

- Advertisement -

Uyu mugore bivugwa ko ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, yarari muri Qatar ndetse Mbappe akaba yaratsinze ibyo bitego bitatu uwo mugore yirebera. Icyakora yari ari muri Qatar kumpamvu z’akazi ke kihariye ariko bashobora kuba barahuriye muri Qatar.

Ariko nubwo mbappe amenyerewe cyane mu guteretana n’abagore bamuruta mbere ya hose yagiye akundana n’abakobwa benshi mu myaka yashize kuko mbere yuko ashodekana nuwo baheruka gutandukana bivugwa ko yakundanye n’umuririmbyi Alicia Aylies, ndetse muri 2017 bikavugwa ko yakundanaga na Miss France.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles