spot_img

Abanyamakuru batandatu batawe muri yombi bazira kugaragaza perezida yinyarira. (REBA VIDEO)

- Advertisement -

Byabaye mu mpera z’umwaka ushize ubwo perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani Yepfo yarari gufungura ku mugaragaro umuhanda mushya wari wuzuye. Icyo gihe nyuma yicyo gikorwa haje gusohoka amafoto uwo mukuru w’igihugu yinyariye, ariko ayo mashusho ntabwo yatambutse ako kanya ubwo byabaga ahubwo yaje gusohoka nyuma ku mbuga nkoranyambaga.

Salva Kiir yabaye perezida wa sudani yepfo kuva muri 2011 ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge. Amakuru atangazwa nishyirahamwe ry’abanyamakuru muriki gihugu rero avuga ko abanyamakuru batandatu batawe muri yombi bazira aya mashusho ya perezida yakwirakwijwe amugaragaza yinyariye.

- Advertisement -

Aya mashusho yagaragarazaga ikizinga cyamanutse ku ipantaro yikaki uyu musaza w’imyaka 71 yari yambaye, ubwo yari ahagaze ari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu mu muhango wo gufungura umuhanda mushyashya. Aya mashusho ntabwo yigeze anyuzwa kuri television ariko ntibizwi neza umuntu waje kuyarekura akajya hanze kugeza ubwo ageze ku mbuga nkoranyambaga.

- Advertisement -

Iryo shyirahamwe rivuga ko abanyamakuru batawe muri yombi harimo bamwe mu bakorera igitangazamakuru cya leta bakaba baratawe uri yombi kuwa kabiri no kuwa gatatu mu cyumweru gishize. Mu bihe byashize hagiye hasohoka amakuru ko perezida Kiir ashobora kuba atamerewe neza mu buzima bwe, icyakora ayo makuru yagiye yamaganirwa kure n’abashinzwe kuvugira leta. Iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu myaka hafi 12 ishize cyagiye cyiba mu ntambara ahanini y’amoko ndetse no kurwanira ubutegetsi, ariko zose zigasiga Salva Kiir akiri perezida.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles