spot_img

Ibibazo bya Kiyovu Sports bizabazwe nde?

- Advertisement -

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru nibwo hamenyekanye inkuru y’abakinnyi ba Kiyovu Sports batabashije kwizihiza iminsi mikuru uko babyifuza biturutse ku kuba aba bakinnyi batarigeze bahembwa kuva mu mezi abiri ashize.

Inkuru dukesha IGIHE, ivuga ko abakinnyi ba Kiyovu baheruka amafaranga y’umushahara mu kwezi kwa cumi umwaka ushize bivuze ko haciyemo amezi asaga abiri batazi ikitwa umushahara icyaricyo. Ibyo byanatumye kongera gusubukura imyitozo kuriyi kipe y’I Nyamirambo biba ingume, kuko abayobozi bagize ubwoba bwo gutumizaho abakinnyi babo b’abanyamahanga ntacyo kubaha bafite.

- Advertisement -

Uretse abanyamahanga kandi n’abanyarwanda bayikinira bavuga ko nta gahunda y’imyitozo ihari mu gihe cyose bataramenya amakuru ayariyo yose ajyanye n’umushahara. Ibi biri kuba mu gihe andi makipe ahanganye na Kiyovu yamaze gusubukura imyitozo nyuma gato y’iminsi mikuru ndetse ubu bikaba bitazwi aho ibya Kiyovu biri kwerekeza.

- Advertisement -

Aganira n’Igihe, uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yasabye abantu kutamubaza ibyerekeranye na Kiyovu kuko atari mu mwanya ukwiye wo gusubiza ku bijyanye n’ibibazo cyangwa amakuru ayariyo yose ajyanye na Kiyovu. Ibi bikaba biterwa nuko uyu yamaze kwandika asezera ku buyobozi bw’iyi kipe ndetse akaba yemeza ko we atarandika agaruka kuyiyobora.

Mvukiyehe Juvenal Uwahoze ari umuyobozi wa Kiyovu Sports

Mvukiyehe ati: “ntabwo ndi mu mwanya wo kubazwa ibibazo biri muri Kiyovu Sports. Nanditse nsezera ariko sinigeze nandika ngaruka”

Mvukiyehe Juvenal yari umuyobozi wa Kiyovu ubwo iri bura ry’umushahara ryabaga ariko nyuma mu mpera z’umwaka yaje gusezera ku buyobozi bw’iyi kipe biturutse ku kuba haribyo yifuzaga bidashyirwa mu bikorwa. Ubwumvikane bucye ku ngingo zimwe nazimwe yifuzaga ko zakorwa bwatumye amanika amaboko asezera muriyi kipe yari amazemo imyaka ikabakaba itatu.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles