spot_img

Irebere abagore bose Diamond amaze kubana nabo, Ese urabibuka?

- Advertisement -

Uyu muhanzi ukomeye muri Africa, ni umwe mu bavugishije benshi mumyaka ya vuba bitewe nuko umunsi kuwundi yahinduraga umugore. Kenshi byavugwaga ko agiye gukora ubukwe nuwo babaga barikumwe ariko bikarangira butabanye ndetse bakaza no gutandukana. Kuriyi nshuro rero twagerageje kubibutsa abagore bose Diamond amaze kwibikaho ariko kuri ubu akaba ntanumwe basigaranye.

Upendo Moshi

Nasib Abdul wamenyekanye ku izina rya Diamond, agitangira umuziki ariko ataramenyekana Diamond yateretanye bikomeye n’umukobwa icyo gihe wakinaga filime witwa Upendo Moshi. Icyakora urukundo rwabo ntirwarambye kuko batandukanye bamaranye amezi atanu gusa. Uyu mukobwa ndetse nyuma yatangaje ko kuva yabaho urukundo rwe na Diamond arirwo rukundo rubi yabonye mubuzima bwe bwose.

- Advertisement -
Wema Sepetu

Diamond amaze kumenyekana cyane mu muziki wa Tanzania yaje gukundana n’icyamamare muri filimi ariwe Wema Sepetu, aba bagiye batandukana kenshi ariko bakongera gusubirana ndetse rimwe na rimwe bagashinjanya gucana inyuma. Bakundanye kuva muri 2010 kugeza 2014 baza gutandukana burundu. Wema kenshi akunda kuvuga ko ikintu kimwe ajya akumbura ku rukundo rwe na Diamond ari ukuntu Diamond yamukubitaga.

Jokate Kidoti

Byatangiye kuvugwa ko Diamond yaba ari mu rukundo na Kidoti w’umunyamideli agikundana na Wema Sepetu. Icyo gihe kandi Sepetu na Kidoti ngo bari basanzwe ari inshuti z’akadasohoka bikaba bikekwa ko ariho bahuriye na diamond, ibyo rero bitangira kuvugwa aba bakobwa babiri ntibongeye gucana uwaka. Icyakora uyu nawe yaje gutandukana na Diamond buri wese yikomereza urugendo rwe.

- Advertisement -
Penny Mungilwa

Bamaze gutandukana na Wema Sepetu ndetse agasiga anamutandukanyije ninshuti ye Jokate, Diamond yahise akomereza kuyindi nshuti ya Sepetu ariwe Mungilwa Penny. Penny wakoraga kuri television, nawe yamaranye na Diamond agahe gato bahita batandukana icyo gihe Diamond yahise asubirana na Sepetu.

Zari Hassan

Amaze gutandukana naba bakobwa bose, Diamond ntabwo yarekeye aho kuzenguruka mu bagore. Icyo gihe uwari utahiwe nta wundi ni umunyamideli ndetse akaba ni umucuruzi ukomeye ariwe Zari Hassan wo muri Uganda. Icyo gihe hasohotse ifoto yaba bombi ariko Diamond ahakana bikomeye ko adakundana n’uyu mugore warumaze gupfusha umugabo. Aba bombi bamaranye igihe ndetse Diamond aza kwemera ko koko bakundana ndetse baza no kubyarana abana babiri mbere yuko batandukanye muri 2018.

Hamisa Mobetto

Uyu Mobeto wari umuhanzi niwe soko y’ugutandukana kwa Diamond na Zari, bikimara kumenyekana ko Diamond akururana na Mobeto kandi akibana na Zari, ntabwo byashimishije uyu mugore ndetse byatumye bahita batandukana. Zari yabanje kudashira amakenga uyu mukobwa waririmbanye na Diamond mu ndirimbo ya Salome ariko Diamond aza kubwira Zari ko ntabikomeye birimo ari akazi gusa kabahuje. Nyamara aka kazi katumye aba baza gukundana nyuma ndetse babyarana n’umwana w’umuhungu.

Tanasha Dona

Nyuma yuko abyaranye na Mobeto ndetse agatandukana na Zari Diamond yabonye bidahagije maze anyarukira muri Kenya atangira gukundana na Tanasha wakoraga kuri radio. Urukundo rwaba rwarakomeye cyane ndetse biza gutangazwa ko bagiye no gukora ubukwe. Ntibyaciriye aho kuko baje no kubyarana umwana w’umuhungu Naseeb Junior ariko nubundi ntibyatinze kuko nyuma y’imyaka ibiri muri 2020 bahise batandukana.

Zuchu

Kuri ubu bivugwa ko Diamond yaba ari gukundana na Zuhura Othman uzwi nka Zuchu ariko uyu mukobwa yabyamaganiye kure avuga ko adashobora gukundana na boss we. Diamond nawe abajijwe ku byerekeye uyu mukobwa yavuze ko Zuchu bafitanye imishinga myinshi ibyara inyungu ariko ibyo gukundana ntabirimo.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles