Burya ngo nta nkumi yigaya, ndetse ngo nta muntu uba utifuza kubaho neza ateteshwa nuwo akunda, ku myaka 123 uyu mukecuru witwa Theresa Nyirakajumba yabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko yumvikanye atakambira umuhisi n’umugenzi ngo bamufashe kubona umukunzi.
Ku mashusho yagaragaye kuri YouTube uwo mukecuru agaragara yemeza mu buzima bwe bwose atigeze agira amahirwe yo gukundana n’umugabo uwariwe wese ndetse ko nanubu agitegereje uwazamubaza izina. Yagize ati: “uko ngana uku sindabona umuntu w’igitsina gabo wambaye ubusa, mu myaka 123 maze ku isi nabayeho mfite icyifuzo nanubu kitarasohora.icyo cyifuzo ntakindi nukubona umunsi umwe hari umuntu uza akambwira ko ankunda ndetse agatwara umutima wange”
Uyu mukecuru avuga ko ubuzima bwe bwose yagenderaga kure abashaka kumujyana mu ngeso mbi, ahubwo akaba yari yicaye ategereje umugabo wa nyawe bazubakana. Yagize ati: “sinigeze ngira umugabo mu buzima bwange bwose, ubu ndi isugi. Nkiri muto numvaga nifuza umugabo gusa ntibyaje kunkundira ko mbasha kumubona ngo dushyingiranwe” nubwo uyu yabashije kuramba igihe kinini kuburyo butajya bukunda kubaho, ubu buzima bwose abumaze atagira umugabo ndetse nanubu aracyategereje, ndetse ntibyagarukiye aho kuko afashijwe nabakiri bato, ubu yamaze gufungura imbuga nkoranyambaga ndetse yatanze icyifuzo ku karubanda ko ashaka umukunzi.
Ati: “buri wese akore uko ashoboye amfashe kubona umugabo, nkiri muto numvaga mfite isoni zo kuba ari njye witeretera abagabo, ibyo rero byatumye ntabasha kugira uwo mbona ngo tubane, ntamuntu numwe twigeze tubasha gukundana ubuzima bwange bwose” kugeza nubu Nyirakajumba aracyategereje ko hari uwamwegera bagakundana.