Akenshi usanga abakurikira umupira w’amaguru bakunda kubona abakinnyi bakunda batsinda ibitego, ariko sikenshi umufana ajya atekereza ku buzima busanzwe bw’uwo mukinnyi afana. Umutoza Diego Simeone wa Atletico Madrid muri Espanye we yatangaje benshi avuga ko umukinnyi udakora imibonano mpuzabitsina inshuro zirenga enye byibuze mu kwezi atamukandagirira mu ikipe.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru hari aho byageze bamubaza ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu bakinnyi, uyu mutoza ashinze amanga yavuze ko ku bijyanye niyo ngingo byibuze umukinnyi ukina shampiyona yo muri Espanye aba akwiriye gukora imibonano mpuzabitsina inshuro zitari munsi ya 56 ku mwaka. Umunyamakuru yakomeje amubaza zaba ari inshuro zingahe ku kwezi, maze Simeone amubwira ko byanze bikunze zigomba kuba zirenga enye ku kwezi.
Uyu mutoza avuga ko umukinnyi ukora imibonano inshuro ziri munsi y’enye ku kwezi adashobora kumukinisha mu ikipe ndetse ko bidashoboka. Diego Simeone umwe mu batoza bamaze igihe muri shampiyona ya Espanye izwi nka La Liga ni umwe mu batoza bakomeye isi isigaranye ndetse azwiho cyane kuba ari umwe mu batoza batajya batsindwa ibitego byinshi biturutse ku mikinire ye yo kurinda izamu cyane.
Ubu atoza Atletico Madrid yarangije shampiyona iri ku mwanya wa gatatu ndetse ikaba mu zizakina Champions league izatangira mu mezi macye ari imbere.
Ese wowe ukora imibonano mpuzabitsina kangahe mu kwezi?