Iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona y’ubufaransa, kuva kuwa gatandatu ku rubuga rwayo rwa Instagram imaze kubura abantu bakabakaba miliyoni ebyiri bayikurikiraga nyuma yuko bitangajwe ko kizigenza Lionel Messi atazakomezanya niyi kipe.
Ikinyamakuru Instant Foot cyo mu bufaransa nicyo cyatangaje bwa mbere aya makuru kuri Twitter cyerekana amashusho abiri agaragaza mbere na nyuma uko byari byifashe ku mbuga za PSG. Ukuza kwa Messi muri PSG ni kimwe mu bintu byategerejwe na benshi cyane cyane abari mu mujyi wa Paris aho iyi kipe ibarizwa ndetse no mu bufaransa by’umwihariko. Ni nyuma yuko uyu mukinnyi ntayindi kipe yari yarakiniye uretse Barcelona yari amaze imyaka irenga 20. Icyo gihe Messi yasinye imyaka ibiri ariko bumvikana ko ashobora no kuzasinya andi masezerano mu gihe ibiri yaba irangiye, gusa byaje kurangira ahisemo kwisohokera muriyo kipe.
Mu myaka ibiri yari amaze muriyi kipe yatwaranye nayo ibikombe bibiri bya shampiyona ndetse n’igikombe cy’igihugu. Mu mikino 75 yayikiniye mu marushanwa yose, yatsinze ibitego 32 ndetse atanga imipira 35 yavuyemo ibitego, sibyo gusa kandi kuko ari muri PSG yanabashije kwegukana igikombe cy’isi mu mwaka ushize ubwo yarari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Argentine muri Qatar.
Uku kuva muriyi kipe rero kwa Messi kwatumye na benshi bayikurikiraga bayivaho hatangira kwibazwa niba koko bari abafana ba PSG cyangwa akaba ari abihebeye Messi by’umwihariko.