spot_img

RWANDA: Abasirikare barenga 100 barimo naba Jenerali birukanywe mu gisirikare.

- Advertisement -

Ni itangazo risa niritunguranye ryaramutse rizenguruka mu bitangazamakuru binyuranye, rivuga ko aba basirikare bagera ku 116 batakiri mu nshingano mu gisirikare cy’u Rwanda.
Iri tangazo rivuga ko perezida wa repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) yirukanye mu gisirikare abasirikare bakuru (officiers) bagera kuri 16 barimo Generale Major Aloys Muganga, ndetse Generale de Brigade Francis Mutiganda.

Maj Gen Aloys Muganga yigeze kuba Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara
Brig Gen Mutiganda yahoze ari Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe iperereza ryo hanze ry’igihugu

Uretse aba basirikare bakuru kandi hirukanywe nabandi basirikare 116 birukanywe mu gisirikare, ndetse abandi bagera ku 112 amasezerano yabo y’akazi muri RDF araseswa. Uku kwirukanwa kw’aba basirikare harimo n’abafite amapeti yo hejuru, kuje nyuma y’impinduka zindi nyinshi prezida Kagame yari yakoze mu munsi umwe wabanje aho yahinduriye inshingano abayobozi bakuru b’ingabo ndetse n’ab’urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda.

- Advertisement -

Uretse kandi kwirukana aba basirikare, perezida Kagame kurundi ruhande yanazamuye mu ntera abapolisi basaga ibihumbi 4000, barimo abofisiye bakuru, abato ndetse n’abapolisi basanzwe. Aha harimo abapolisi babiri bahawe ipeti rya CP (commissioner of police) bavuye ku ipeti rya ACP (assistant commissioner of police), hari nabandi barindwi bahawe ipeti rya ACP bavuye ku ipeti rya CSP.

Izi mpinduka wowe uzakiriye ute?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles