spot_img

Uwari perezida wa America agiye gufungirwa ubujura.

- Advertisement -

Ubucukumbuzi bushya bwakozwe n’ubugenzacyaha bwerekana ko uyu wari perezida wa America Donald Trump yakoze amakosa akomeye nka perezida maze agafata amakuru y’ibanga cyane cyane ya gisirikare akayajyana iwe kandi bitemewe, bivugwa ko zimwe muri dosiye z’ibanga yagiye azibika ahantu hatandukanye kandi hadatekanye nko mu bwogero, mu bwiherero, mu biro by’iwe murugo ndetse no mu byumba araramo.

Ni mu rubanza rushya rwaraye rubaye muri leta zunze ubumwe za America maze urukiko rugahamya Donald Trump ibirego 37, byerekeranye no gutunga amakuru y’ibanga bitemewe, kuyobya ubutabera ndetse no gutanga amakuru atariyo. Ibi birego byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu, byerekana ukuntu Trump yafashe ibikarito byari birimo amakuru y’ibanga ryoku rwego rwo hejuru maze akabyimurira mu rugo iwe ruri Mar-a-Lago muri Florida, sibyo gusa kandi kuko ayo makuru yanayeretse abantu badakwiye byibuze inshuro zigera kuri ebyiri.

- Advertisement -

Ibi birego bishinja uyu wari perezida icyaha cyo gushyira mu kaga amakuru y’igihugu y’ibanga ryo ku rwego rwo hejuru, amwe muri aya mabanga yashyize hanze harimo: amakuru arambuye y’imiterere n’imikorere y’ibisasu kirimbuzi bya Amerika, intege nke za America ndetse n’inshuti zayo, ndetse na bumwe mu buryo America ishobora gukoresha yirwanaho mu gihe yaba isumbirijwe bivugwa ko ayamakuru yose yari ari muri zimwe mu nyandiko Donald Trump yari yajyanye iwe.

Trump kandi ashinjwa kwereka umuntu uri hanze y’ubutegetsi bwa leta, amakuru ajyanye n’igitero America yagombaga gukora/yakoze ku kindi gihugu. Ubu nibwo bwa mbere uwahoze ari perezida wa America ajyanywe mu nkiko n’ubutabera bwa leta ya Amerika ashinjwa ibyaha bikakaye nk’ibi.

- Advertisement -

Trump aramutse ahamwe nibi byaha cyane cyane nk’icyo kubangamira ubutabera yahanishwa gufungwa muri gereza imyaka 20.
Donald Trump ibi bimubayeho mu gihe yateganyaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba mu mwaka utaha, hari benshi babona ibi nko kubangamira Trump ngo atongera kwiyamamaza, na cyane ko yari yabanje gushinjwa gufata umugore ku ngufu ariko akaba yarabaye umwere kuri ibi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles