spot_img

Leta y’Ubudage igiye gutangira gutanga impozamarira ku bantu bagizweho ingaruka n’inkingo za Covid.

- Advertisement -

Izi nkingo za Covid19 zikimara kwaduka hari abantu benshi batahise bemera kuzihabwa yaba mu Rwanda ndetse nahandi hose ku isi, sibyo gusa kuko kugeza nanubu hari benshi batarafata n’urukingo na rumwe. Abanze gufata izi nkingo hafi ya bose bahurizaga ku kuba batizeye ubuziranenge bw’izi nkingo ndetse hakaba n’abavuga ko badashira amakenga iby’izi nkingo zashakishijwe igitaraganya dore ko zabonetse mu gihe kitarenze umwaka umwe.

Nyamara uko iminsi ishira ukuri kwaba bantu banze gufata izi nkingo gushobora kuba impamo, nkubu minisitiri w’ubuzima m’Ubudage bwana Karl Lauterbach yashyize ku karubanda amakuru ateye ubwoba kuyumva, uyu mutegetsi wo ku rwego rwo hejuru yavuze ko leta y’igihugu cye izi neza kandi yemera ko hari inkurikizi ndetse zikomeye ziri guturuka ku nkingo za covid19. Lauterbach avuga ko izi nkingo ziri gutera abanu banyuranye ubumuga bukomeye kandi budakira ndetse n’ibikomere mu bice bitandukanye by’umubiri w’umuntu wafashe izi nkingo, kuri iyi ngingo leta y’Ubudage yemeye guha impozamarira abagizweho ingaruka nizi ngingo.

- Advertisement -

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ZDF Heute Journal yagize ati: “mbere ya byose ndagira ngo nemere neza ko ibyabaye kuri aba bantu biteye isoni n’ikimwaro, ntabeshye rwose ndasaba imbabazi aba bantu ndetse ndababaye kubera ibyababayeho. Hari ubumuga bwinshi kandi bukomeye buri kubageraho kandi bwinshi muri ubwo bumuga nubwa burundu kuko ntibuzigera bukira. Niyo mpamvu kuriyi ngingo ibigo by’ubwishingizi leta ibusaba kwishyura byose bisabwa ngo mwene aba bantu bagizweho ingaruka n’inkingo ngo bivuze”

Minisitiri w’ubuzima w’Ubudage bwana Karl Lauterbach

“leta kandi nayo igomba kwishyura ahakenewe ubufasha kuri aba bantu, igihe cyose hari aho bukenewe. Gusa ikibazo gikomeye gihari nuko nta miti cyangwa se inkingo zishobora gufasha mwene abo bantu kuburyo bavurwa bagakira. Muri macye rero rwose abantu bari kwitakana leta njyewe ndabumva kandi ndabashyigikiye cyane”

- Advertisement -

Uyu mutegetsi nubwo we yavuze ko izi ngaruka ziri kwibasira abantu batari benshi bangana na 1/10000 ariko ku bashakashatsi bo muri Paul Ehrlich bo bavuga ko umuntu byibuze umwe ku ijana ahura nizi ngaruka kandi ziba zikaze cyane.
Abajijwe impamvu bwa mbere babeshye ko izi nkingo zizewe kandi zikora 100% uyu mutegetsi yavuze ibyo byari ugukabiriza ngo abantu batagira ubwoba, ariko ko hari naho babivuze ko izi nkingo zigira nubwo atari buri gihe.
Ese wowe wafashe inkingo zingahe?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles