spot_img

Ukraine iravumira Afurika ku gahera nyuma yo kwanga kuyifasha.

- Advertisement -

Hashize igihe igihugu cya Ukraine kiri gushakisha amaboko hirya no hino ku isi, nubwo icyo gihugu cyabonye ubufasha bwinshi cyane cyane mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi birangajwe imbere na Amerika ariko byageze muri Afurika no muri America y’epfo Ukraine ibura icyo ifatayo.

Ibihugu byinshi byo muri ibyo bice tuvuze haruguru ntakindi byijeje Ukraine uretse kuyibwira ko igomba kwicara ikagirana ibiganiro n’igihugu cy’Uburusiya bahanganye mu ntambara. Kuri ubu Ukraine yamaganiye kure iby’izo nama yahawe n’ibihugu bya Afurika ndetse n’ibindi bihugu birimo nka Brazil na Indonesia, aho ibi bihugu byasabye Ukraine kwicara bakagirana ibiganiro n’Uburusiya kuko ariyo nzira yonyine izatuma intambara irangira.

- Advertisement -

Umujyanama muri presidense ya Ukraine bwana Mikhail Podolyak avuga ko kuganira n’Uburusiya bidashoboka ati: “nta shingiro bifite, nuguta umwanya ndetse byaba ari umwanzuro mubi cyane kuri Ukraine, ku mugabane w’uburayi ndetse no mategeko mpuzamahanga” nta mpamvu n’imwe yatuma tuganira n’Uburusiya, bityo rero iyo nama y’ibihugu bya Afurika, Brazil ndetse Indonesia nta kamaro ifitiye Ukraine.

Umuvugizi wa leta mu Burusiya bwana Dimitry Peskov we avuga ko abona neza ko kuganira na Ukraine bigoye cyane ndetse umuntu atapfa kubona naho ahera abigerageza. Mu cyumweru gishize Indonesia yari yashyize ahagaragara uko ibibona ku cyakorwa ngo intambara ya Ukraine irangire. Minisitiri w’ingabo wa Indonesia yari yavuze ko bimwe mu byakorwa harimo gushyiraho agace katarangabwamo ingabo hagati ya Ukraine na n’Uburusiya kamenyerewe cyane nka “DMZ” yavuze kandi ko bibaye byiza umuryango mpuzamahanga waza ugakoresha kamarampaka mu bice bishaka kwiyomora kuri Ukraine.

- Advertisement -

Yasabye kandi ko imapande zombi zikwiye gushyira hasi intwaro, maze buri ruhande rukaguma aho ruri. Ku ruhande rw’ibihugu bya Afurika kandi ho hari ibihugu byinshi byari byasabye ko ikihutirwa cya mbere ari ugushyira hasi intwaro ku mpande zombi zigahagarika imirwano, icyakora ingabo z’Uburusiya zikaba zigumye muri ukraine.

Africa kandi yifuzaga kohereza intumwa zivuye mu bihugu birimo Zambia, Senegal, DRC, Uganda, na Afurika yepfo maze zigasura Uburusiya na Ukraine byitwaje umushinga wabyo wo kwerekana uburyo intambara yahagarara. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya bwana Sergei Lavrov we yari yatangaje ko ndetse izi ntumwa muribyo bice hagati mu kwezi kwa kamena gushyira nyakanga.

Icyakora Podolyak wa Ukraine nubwo yateye utwatsi icyifuza cy’ibihugu bya Afurika, Indonesia na Brazil ntabwo yamaganye nicy’Ubushinwa.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles