spot_img

Singishishikajwe no gutwara izindi Ballon D’or, ibyo nashakaga mu mupira byose narabibonye. Imana y’umupira yatunguye benshi.

- Advertisement -

Uyu mukinnyi kuri ubu ufatwa nka numero ya mbere ku isi mu mupira w’amaguru ariwe Lionel Messi, ashize amanga yavuze ko gutsindira ibihembo ku giti cye bitakimushishikaje, mu magambo ye ati: “gutsindira imipira myinshi ya zahabu ntabwo bikiri mu binshishikaje”

Uyu munya Argentine wamaze imyaka myinshi ahanganye na Cristiano Ronaldo ku rubuga mpuzamahanga rw’umupira w’amaguru, yandikishije mu mateka ya ruhago inshuro zirindwi nk’umukinnyi wa mbere ku isi inshuro zirindwi ari nawe wabikoze kenshi, kubatabyumva neza yatwaye imipira irindwi ya zahabu (ballon d’or) inshuro zirindwi, niwe wa mbere ku isi kuko umukurikiye Cristiano we yayitwaye inshuro eshanu gusa.

- Advertisement -

Nyamara nubwo ari uku bimeze, imyitwarire myiza yagize mu gikombe cy’isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, ndetse bikaza kurangira anacyegukanye n’ikipe ya Argentine, byatumye nubundi Lionel Messi ahita afata inkoni mubarimbere babarirwa gutwara ballon d’or ya 2023. Nyamara nubwo ari imbere mu bahabwa amahirwe y’iki gihembo, Messi we siko abibona. Avuga ko kuri we yashimishwa no kubona undi muntu mushya yegukanye iki gihembo.

Abajijwe niba yumva agishaka kwegukana izindi ballon d’or, Messi yavuze ko nubundi mu buzima bwe, atigezwe ashishikazwa no kwegukana ibihembo bye ku giti cye. Kuri we ngo ibihembo yatwaranye n’ikipe zose yagiye anyuranye nibyo byabaga bikomeye kurushaho. Messi yagize ati: “singishishikajwe na ballon d’or, ariko kandi kuva na kera nahoze mbivuga, ibihembo byange ku giti cyange sinigeze mbigira intego na rimwe, kuri njye ikiba kiri ngombwa ni ibikombe ntwarana n’ikipe yose. Kuri ubu rero igihembo kiruta ibindi kuri njye ni igikombe cy’isi kandi narakibonye”

- Advertisement -

Lionel Messi muri 2016 yigeze gutungura benshi icyo gihe avuga ko uwamuha amahirwe yo guhitamo yatanga ballon d’or eshanu yari afite icyo gihe, maze akabona igikombe cy’isi abantu benshi bahise bumva ndetse babona inyota uwo mukinnyi afitiye igikombe cy’isi. ariko kandi icyo gihe yari ari mu rugamba rukomeye rw’abantu bamutukaga iwabo muri Argentine bamubwira ko ibyo yakoze byose ntacyo bimaze mu gihe yananiwe guha Argentine igikombe na kimwe.

Nkaho bidahagije muri uwo mwaka Cristiano Ronaldo na Portugal bahise batwara igikombe cy’uburayi maze byongera umunyu mu gisebe cya Lionel Messi cyo kuba yari ataratwara igikombe na kimwe mu ikipe y’igihugu. Kuri ubu amaze kwegukana ibikombe bitatu, ndetse nyuma yo gutwara igikombe cy’isi, benshi bemeza ko akantu gato kaburaga ngo Messi ahite afata umwanya wa mbere mu mateka ya ruhago nako kabonetse bityo kuri ubu ntawe bagihanganye.

Kuri Ballon d’or twabibutsa ko Messi nabwo afite amateka akomeye kuko uretse kuba yarayitwaye kenshi (7) kurusha abandi, uyu Messi yanayegukanye inshuro 4 zikurikiranya (2009-2010-2011-2012) aho ntawundi muntu urabikora mu mateka ya ruhago.

Ese wowe ubona Messi azegukana indi ya munani?
- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles