spot_img

Kenya nahasanze iterambere, mu Rwanda nahasanze isuku n’ubwoba, Uganda mpasanga umwanda. Umunya Nigeria yavuze ibintu yabonye abanyarwanda baramukwena.

- Advertisement -

Burya ni kenshi umuntu asura ibihugu binyuranye rimwe na rimwe bimwe muribyo ntazabisubiremo ariko ntavuge impamvu yabyo, hakaba n’igihe umuntu ava mu gihugu iki n’iki, hashira iminsi micye agasubirayo bitewe n’ibyiza yahabonye akifuza gusubirayo.

Ariko si kenshi uzumva umunyamahanga ajya mu gihugu akavayo anenga ibyo yabonye ahubwo benshi usanga basigara bashimira ababakiriye neza, cyangwa se agashimira abanyagihugu muri rusange ko bagira urugwiro. Muri macye imvugo nyinshi usanga bavuga bati aha naha ni igihugu cyiza, abantu beza, mwarakoze cyane.

- Advertisement -

Ibi rero siko bimeze ku munya Nigeria witwa “Azaino Esuoghene” wiyise “Uncle Koke” kuri Instagram, uyu mugabo bigaragara nkaho akunda kugenderera ibihugu byinshi ku isi nkuko bigaragara ku rubuga rwe rwa Instagram, yafashe ashyira hanze ibyo yabonye ubwo yagendereraga ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ari naho u Rwanda ruherereye, yavuze ibihugu bitatu birimo u Rwanda, Kenya na Uganda ndetse ibyo yavuze bivugisha abantu benshi cyane, ariko by’umwihariko abanyarwanda baramunyomoza bikomeye kugeza naho yisubiyeho agasaba imbabazi kubyo yavuze ku Rwanda.

Uyu mugabo mu butumwa burebure yagize ati:
“Nasuye Uganda, Rwanda na Kenya, njyewe nk’umunya Nigeria ngiye kubaha ukuri kandi nkubahe ku buntu. Kenya nasanze ari igihugu giteye imbere ndetse kimeze neza cyane mu buryo bw’ubukungu, sibyo gusa ni igihugu gishimishije cyane kandi gifite udushya twinshi ndetse n’abantu beza wakwifuza kugumana nabo.”

- Advertisement -

“Rwanda ni igihugu cyiza gikeye mu buryo bw’isuku, ariko nanone muriki gihugu abantu baho bameze nk’abafite ibyo bashyizwemo bagomba kugenderaho, buri muntu aba ameze nk’ufite ubwoba bw’ikintu nange ntabashije gusobanukirwa, ariko nanone ugasanga buri wese ameze nkaho ari kwitondera ikintu utamenya icyaricyo, ariko ku rundi ruhande ni igihugu cyiza pe, gifite abantu beza ariko by’umwihariko abagore baho”

“Uganda, yo yari imeze nk’ukuzimu, hari ivumbi ryinshi ndetse na moto nyinshi cyane, mu mihanda ya Uganda nta modoka ihenze nigeze mbonayo. Abaturage baho bareba nk’abashonji ndetse haba hari abana benshi basabiriza ku muhanda. Mu by’ukuri nibiba ngombwa ko ngaruka muribi bice nzagaruka mu Rwanda no muri Kenya, ariko sinakwigera nifuza kongera gusura Uganda na rimwe”

Nyuma y’ibi rero amagambo yabaye menshi kubyo yavuze, abanyarwanda bamukuriye inzira ku murima ko nta bwoba bafite ndetse nta nicyo bafite batinya, ahubwo ari umuco wabo wo kwitonda basanganywe, abanya Uganda ntabwo bigeze bamwagana ahubwo bamubwiye ko impamvu umwanda ari zimwe munzego zidakora neza mu gihugu. Ni mugihe abanya kenya baruciye bakarumira.
Ese wowe ubona sosiyete nyarwanda iteye ite?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles