spot_img

Wari uziko hari ibice ku isi utemerewe gukandagiramo wambaye ikintu na kimwe. Bimenye byose…

- Advertisement -

Hari ubwonko bw’abantu batandukanye ku isi aho usanga kwambara imyenda atari ikintu cya ngombwa kuribo. Ariko kuriyi nshuro ntabwo tugiye kugaruka kuri ubu bwoko bw’abantu bataramenya iterambere ryo kwambara imyenda ahubwo tugiye kugaruka kuri tumwe mu duce two mu bihugu byateye imbere ariko tukaba ntamuntu wemerewe kudukandagiramo yambaye ikintu na kimwe kabone niyo waba ukize bingana iki.

Tumwe muri utu duce nutu dukurikira: 

- Advertisement -
City Cap d’Agde, FRANCE

Aka gace gaherereye mu majyepfo y’Ubufaransa kazwiho kugira amahoteli akomeye cyane ariko akaba yakira abantu bambaye ubusa buri buri, uretse ayo mahoteli hari nibindi byanya abahatemberera baruhukiramo ndetse bivugwa ko aha hakira abakiliya barenga ibihumbi 300 buri mpeshyi. Aka gace karihariye cyane kubera ko ubuzima buhabarizwa ntahandi bupfa kuboneka, uramutse uhageze wambaye ubonako ari wowe musazi kubera ko ubona igikundi cy’abantu nka 100 bambaye ubusa ahubwo ugasanga niwowe wenyine wambaye.

City Park in Munich, GERMANY

Amakuru anyuranye avuga ko abantu batangiye kwimenyereza kwambara ubusa muri aka gace kuva mu myaka ya 1960. Aka gace gaherereye mu mujyi wa Munich m’Ubudage gafatwe nka tumwe mu byanya byo kuruhukiramo binini cyane ku mugabane w’uburayi. Aha abantu bajyayo ntakintu nakimwe bambaye yaba hasi no hejuru bakajya kwiyumvira uburyohe bw’imirasire y’izuba.

- Advertisement -

Nkuko bigaragara mu nyandiko zinyuranye zigaragaza ko nubusanzwe abaturage b’ubudage bakunda kwiyambarira ubusa, mubice binyuranye mu murwa mukuru Munich uhabona abantu b’ingeri zose bari kwiyotera akazuba ntacyo bambaye, gusa bikomera cyane iyo bigeze mu mpera z’icyumweru buri wese ajya kuruhura mu mutwe yambaye ubusa cyane cyane muri aka gace.

Art Festival in Portshach am Worthersee, AUSTRIA

Ibi nibirori byitabirwa buri mwaka mukwezi kwa karindwi, ibi birori bibera muriki gihugu cya Autriche bihuriza abantu hamwe maze bakaza kwisigisha amarangi umubiri wose bambaye ubusa. Abahanga muby’ubugeni bwifashishije irangi bahurira muricyo gihugu bagiye kwerekana ibyo barusha abandi. usanga umuntu wambaye ubusa bamusiga irangi agahinduka nk’umuntu wambaye imyenda myiza.

Spa treatment in Ayana resort bali, INDONESIA

Aha naho ushobora gukorerwa masaje wambaye ubusa, aha uhabonera hotel ziri mu za mbere nziza ku isi muri hoteli y’inyenyeri eshanu.

Hot Spring bathing in Tokyo, JAPAN

Ntamuntu numwe ushobora kuvuga ibijyanye no kuryoshya ngo yibagirwe umujyi wa Tokyo mubuyapani. Muriki gihugu usanga abagabo n’abagore bari koga bambaye ubusa ndetse byamaze kuba nk’umuco. Aka gace kugasura bisaba kuba uri kurutonde rw’abagomba kuza.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles