spot_img

Uyu mukecuru wavukanye amano 20 avuga ko benshi bamwita umupfumu kandi ataribyo.

- Advertisement -

Uyu mugore asobanura neza ukuntu abaturanye be bagiye bamwita umurozi cyangwa umupfumu ndetse bakanamugendera kure biturutse ku miterere idasanzwe y’umubiri we, kubera ko yavukanye intoki 12 ndetse n’amano agera kuri 19.

Uyu yitwa Kumar Nayak, w’imyaka 66 ukomoka mu buhinde, yavukanye ubumuga bwatumye habaho guhindagurika kw’imiterere y’umubiri we byaje no gutuma agira ibice by’umubiri bifite umubare uruta usanzwe uzwi ku mubiri w’umuntu muzima. Uyu afite intoki 12 ndetse n’amano 19 ndetse niwe ufite agahigo ku isi k’umuntu ufite ibice byinshi by’uumurengera ku mubiri we.

- Advertisement -

Uyu mukecuru asobanura neza agahinda yatewe n’imbogamizi yagiye ahura nazo mubuzima bwe bwose zanatumaga yumva yakwigumira murugo. Amakuru aturuka mu gace yavukiyemo avuga ko byanabaye ngombwa ko yimuka aho yabaga bitewe nuko abaturanyi bamutotezaga bamushinja kuba umurozi, kandi ahubwo babikura ku kuba yari afite umubiri udateye nkuw’abandi.

Byashoboka ko yari kuvurwa akajya ku rwego nkurw’abandi ariko yaje guhura nikibazo cyuko umuryango we nta bushobozi wigeze ubona. Mu magambo ye yagize ati: “navukanye ubu bumuga ariko sinabashije kuvurwa kuko umuryango wanjye wari ukennye cyane. Mu myaka 66 maze ku isi nubu buzima nakuriyemo kugeza nuyu munsi, abaturanyi banjye bahumwe amaso n’imyemerere yabo ipfuye none bamaze kwemeza ko ndi umurozi bituma bangendera kure. Hari nigihe baza gushungera ngo barebe uko merewe ariko ntanumwe wakwibwiriza kumfasha ikintu nakimwe”.

- Advertisement -

Uyu akomeza avuga ko ihohoterwa akorerwa rituma yigumira munzu bitewe nuko bamusesereza birenze urugero. Ubusanzwe kugira ngo ubu bumuga babubage umuntu abe yagira ubuzima busanzwe usanga biterwa nubagwa ariko akenshi bikorwa umwana akiri hagati y’umwaka umwe n’itandatu. Nukuvuga ko aho bigeze aha uyu adashobora kuvurwa.

Abayobozi mu nzego za leta bakimara kumva ibyo uyu mukecuru yahuye nabyo bahise bihutira kumufasha bishoboka bamuha inzu ndetse bamushyiriraho n’ikigega cy’ubwiteganyirize kizajya kimufasha kubaho, uretse ibyo kandi leta yongereye ubukangurambaga mu baturanyi be babibutsa ko nubwo uwo afite ibice by’umubiri bidasanzwe ariko ari umuntu nk’abandi.

Si mu buhinde gusa ahubwo mu bihugu byinshi ku isi usanga umuntu uvukanye ubu bumuga abandi bamufata uko atari ndetse bakiyumvisha ko byanze bikunze ibyo byaturutse kuburozi cyangwa ubupfumu bwo mu muryango.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles