spot_img

AFRICA: Mu gihe bamwe bibaza ari bande bakurikiraho, Irebere ukuntu kudeta zakozwe mu myaka itatu ishize.

- Advertisement -

Mu myaka yashize inkuru zo guhirika ubutegetsi zari zarahagaze kuvugwa muri Afurika, gusa zahagaze nubundi zarigeze kuvugwa ndetse mu myaka yo hagati ya 1970 na 2000 guhirika ubutegetsi bwari icyita rusange ku mugabane wa Africa. Gusa guhera muri za 2000 kuzamura ntabwo byongeye kuba kenshi kugeza ejobundi muri 2020 ubwo kudeta zongeraga kuba ndanze ku mugabane wa Afurika.

Iyi nkuru tuyigarutseho nyuma yuko kuwa 3 mu gitondo cya kare hasohotse amakuru yuko abasirikare muri Gabon bambuye ubutegetsi Ali Bongo Ondimba wari umaze iminsi itatu atorewe manda nshya. Ibi byatumye habaho iherezo ku buyobozi bw’umuryango waba Bongo muri Gabon wari umaze imyaka irenga 50 uyoboye icyo gihugu.

- Advertisement -

Kuriyi nshuro reka tubereke uko guhirika ubutegetsi byagenze muri Afurika mu myaka itatu gusa.

MALI

Ku itariki 18/08/2020 uwari perezida wicyo gihugu Ibrahim Boubacar Keita (IBK) yahatiwe kwegura kuruwo mwanya nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yamagana leta, icyo gihe hahise hajyaho uwitwa Bah Ndaw, nawe waje guhirikwa na Colonel Assimi Goita kuwa 25/05/2021, amushinja gukora ibintu byinshi mu gihugu atamugishije inama, nk’umuntu wari umwungirije.

- Advertisement -
CHAD

Kuwa 21 Mata 2021, igisirikare muri Chad cyafashe ubutegetsi, ubwo uwari Perezida Idris Deby Itno yaramaze kurasirwa ku rugamba, icyo gihe umuhungu we ufite ipeti rya general ariwe Mahamat Deby, niwe wahise ayobora nubwo atariwe waruri ku rutonde rw’abagomba kuba perezida mu gihe uriho yaba agize ikibazo cyangwa atakiriho ibi nabyo rero byafashwe nko guhirika ubutegetsi kuko butari mumaboko y’abasivili.

GUINEA

Ku itariki ya 05/09/2021, ubwo itegeko nshinga ryahindurwaga maze umubare wa za manda ukavanwaho, ntabwo byari guhira uwari perezida muzehe Alpha Conde washakaga indi manda nubwo yarazi neza ko bitemewe. Ninako byaje kugenda kuko uwari umukuru w’ingabo zidasanzwe ariwe Colonel Mamady Doumbouya yahise amuhirika ku butegetsi kugeza nubu niwe uyoboye igihugu.

SUDAN

Kuwa 25/10/2021, Gen Abdel Fattah al Burhan yahise avana ku butegetsi abari bayoboye Sudan bari bagize akanama kavanzemo abasivili n’abasirikare, kugeza nubu uyu Burhan niwe uyoboye igihugu nubwo nawe bamaze iminsi bashaka kmuhirika.

BURKINA FASO

Kuwa 24/01/2022, igisirikare cyahiritse ku butegetsi Roch Christian Kabore, icyo gihe ndetse n’inteko ishinga amategeko yahise iseswa maze Paul Henri Damiba ahita afata ubutegetsi, uyu nawe ntiyahumetse kuko nyuma y’amezi umunani gusa afashe ubutegetsi kuwa 30/09/2022, nawe yahise ahirikwa ku butegetsi na captain Ibrahim Traore, uyoboye igihugu kugeza nubu.

NIGER

Turi kuri 26/07/2023, perezida Mohamed Bazoum wari ushyigikiye n’abanyaburayi cyane ndetse na America yahiritswe ku butegetsi n’agatsiko k’abasirikare kayoboye na General Abourahamane Tchiani, perezida Bazoum yahise afungwa, ndetse abahiritse ubutegetsi baterwa ubwoba n’ibihugu byinshi bibasaba gusubizaho perezida cyangwa bakagabwaho ibitero. Gusa ibyo ntacyo byatanze kuko kugeza nubu baracyari ku butegetsi ndetse ntawurabatera.

GABON

Kuwa 30/08/2023, igisirikare cyahiritse ku butegetsi Ali Bongo wari umaze gutangazwa ko ariwe watsinze amatora, maze kimufungira iwe mu rugo. Gen Brice Oligui niwe wahise utangazwa ko ariwe ubaye perezida.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles