spot_img

Dore bimwe mu bintu udakwiye kugura muri Okaziyo uko byaba bihendutse kose. Abahanga basobanuye neza impamvu.

- Advertisement -

Muriyi minsi usanga ibikoresho byakoze bifite isoko rinini ku isi hose, kuva ku myenda, ibyuma by’ikoranauhanga kugera ku bikoresho byo mu rugo, ibikoresho byakoze ubu bifite isoko rigari ku buryo nta muntu wigeze abitekerezaho kuva na mbere. Ibi bikoresho kandi bikundwa na benshi kuko akenshi usanga bidahenze kandi bimwe muribyo ugasanga bimeze nkaho bikiri bishya

Ariko rero ku rundi ruhande hari abantu batabikunda kuko usanga bavuga bati, ntitwizeye umutekano wabyo, bityo bagahitamo kujya kugura ibishya mu maduka. Uretse ibyo kandi ibikoresho byakoze bimwe muribyo bishobora no kugira ingaruka ku buzima bitewe nuko biba byaramaze gutakaza umwimerere wabyo. Ariko se wakwibaza uti ibikoresho byose byakoze byaba biteye ikibazo? Kubaba bibaza ikibazo nk’iki nabo turabamara impungenge.
Ukwiye kumenya ko ibikoresho byose byakoze atariko byagushyira mu kaga, niyo mpamvu kuriyi nshuro tugiye kubereka bimwe mu bikoresho udakwiye kwihutira kugura byarakoze nkuko tubikesha urubuga rwa AMBAJAY.

- Advertisement -
MATELA

Abantu benshi ntibashobora kugura umufariso (matela) wakoreshejwe n’abandi bitewe nuko baba batizeye ubuziranenge bwayo. Gutekereza ko hari abandi bantu bayiryamiyeho bagasigaho ibyunzwe byabo ndetse nandi matembabuzi yavuye mu mibiri yabo, sibyo gusa bakaba banasigaho indwara zitandukanye cyane cyane iz’uruhu, ibi bituma hari abatajya bumva ibyo kugura matela zakoreshejwe. Ibiheri kandi ni kimwe mu bintu bibi cyane ushobora guhurira nabyo murizi matela dore ko ari ho hantu ha mbere byororokera kurusha ahandi hose, uramutse uguze mwene iyi matela, mu minsi micye usanga byamaze kuzura inzu yose. Iyo byamaze kugenda uku rero niyo ya matela wayijugunya ibiheri ntibigenda kuko uba waramaze kubyinjiza mu nzu.

IBIKORESHO BY’UBWIZA

Ibi bikoresho benshi bazi nka ‘cosmetic products’ bikubiyemo amasabune, amavuta yo kwisiga, imibavu ndetse nibindi nkabyo. Hari igihe umuntu agurank’amavuta yayageza mu rugo akamunanira cyangwa agasanga atari ku rwego yashakaga, akenshi rero kugira ngo agaruze amafaranga yabiguze ahita yongera akabigurisha dore ko ubu byoroshye ashobora no kubishyira ku mbuga za internet. Iyo rero ari nk’amavuta asanzwe ahenze, abantu bakayabona kuri macye, barashiguka cyane nyamara ntibatekereze ingaruka zishobora kubamo. Rero ni byiza ko ibikoresho nk’ibi ukwiye kujya mu maduka abicuruza ukabigura wabanje kureba ubuziranenge bwabyo ndetse ukabigurira ahantu hizewe kuburyo niyo byakugira ingaruka wazabakurikirana.

- Advertisement -
AMAPINE Y’IMODOKA

Iki n’igikoresho cyibanze mu gutwara abantu n’ibintu, bitewe nuko imodoka zigira amapine agura ibiciro bitandukanye rero hari abahitamo gushakisha aya macye ngo biborohere. Gusa icyo ukwiye kumenya nuko amapine yakoze aba afite ibyago byinshi, ku jisho ushobora kubona ari mazima ariko burya mu by’ukuri atariko bimeze. Amapine ashobora kugira ubusembwa butagaragarira amaso, wayajyana mu muhanda agahita guteza impanuka utabikekaga.

INGOFERO

Ingofero yaba izisanzwe zo kwambara cyangwa se izikoreshwa mu bwirinzi nko ku bikwa by’ubwubatsi, izi zose nibyiza kuzigura mu bushyashya. Nkizo mu bwubatsi, usanga ahanini ishobora kuba ifite ubusembwa butagaragarira amaso nyamara ku jisho ukabona ikiri nshya, iyo bimeze uku ukayigura uyigeza mu kazi haba akantu gato, igahita ishwanyuka ku buryo nawe ushobora guhita ubihuriramo n’ibyago. Ingofero kandi igira ibibi byinshi kuko ingofero yakoreshejwe nundi ushobora kuyisangamo indwara zitandukanye yaba iz’uruhu cyangwa se nizindi, kuyoza cyangwa se kuyihanagura mu buryo ubwaribwo bwose bishobora kuba bidahagije ngo za ndwara zivemo.

IMYENDA Y’IMBERE.

Hari abantu usanga bafite umuco wo kugura ibintu byakoreshejwe ibi twita caguwa, kuburyo n’imyenda y’imbere agenda ashakisha iyakoreshejwe. Amasogisi, amasokoreki, amasengeri ndetse nibindi nk’ibi, sibyiza na gato kubigura byarakoze kuko uba ushyira ubuzima mu kaga. Iyo ubyambaye uba ufite ibyago byo kwandura indwara zikira n’izidakira kuko ntuba uzi uwabikoresheje mbere yaba ari inde.

Muri rusange rero nujya kugura igikoresho cyakoze ujya ubanza umenye icyo gikoresho nta ngaruka gishobora kugira ku mubiri wawe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles