spot_img

Yamfashije ibintu byinshi, nubwo yubatse sinzareka gukundana na we. Uyu mukobwa yanze kuvirira umugabo w’abandi.

- Advertisement -

Ni kenshi uzumva umusore cyangwa umugabo yidoga ngo yarihiye umukobwa amashuri aziko bazabana nyuma akaza kumva yishakiye undi muntu. Kuri uyu mukobwa rero siko bimeze, uyu mukobwa wemeza ko iwabo ntakintu babashije kumufasha mu buzima bwe bitewe nuko bari bakennye cyane, ngo yaje guhura nuwo yakwita Malayika amurihira amashuri yose kugeza muri kaminuza.

Uyu mugabo wubatse ngo yamukoreye byose kugeza ubwo uyu mukobwa ubu afite akazi keza, rero kugeza nubu umukobwa ntiyumva uburyo yakwitakana umugabo ngo nuko asanzwe yubatse. Umukobwa ati: “yego ndabizi arubatse ariko nzakomeza kuba indaya ye igihe cyose”

- Advertisement -

Uyu mukobwa yifatira ku gahanga abagore birirwa bavumira ku gahera abakobwa bameze nka we, akangurira abagore bose kugumana n’abagabo babo ndetse bakiga kubafata neza, ariko byabananira bakamenya ko abo bagabo batazirikiye mu rugo kuko barasohoka bakajya kukazi ndetse n’ahandi henshi kandi bahura n’abantu benshi, rero nasohoka agahura n’umufata neza kurushaho abo bagore bajye bihangana.

Ni kenshi usanga intambara nkiyi ishyamiranya abagore bubatse n’abakobwa bo hanze, abagore bashinja aba bakobwa kurarura abagabo b’abandi. abakobwa nabo bagashinja abagore kugera mu rugo bakadamarara bakibagirwa kwita ku bagabo kandi aricyo babazaniye

- Advertisement -

Wakwibaza uru rugamba ruzarangira rute?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles