spot_img

Ambasaderi wanze kuva mu gihugu nawe bamufungiye amazi n’umuriro. Irebere agakino katoroshye

- Advertisement -

Abahiritse ubutegetsi mu gihugu cya Niger ubu bamaze guhagarika amazi n’umuriro byajyaga kuri ambasade y’Ubufaransa muricyo gihugu, sibyo gusa kandi kuko nta n’umuntu numwe wemerewe kugemurayo ibiryo.

Ikinyamakuru Anadolu cyo muri Turkiya kandi kivuga ko ibyo byanakozwe n’ahandi hose Ubufaransa bufite ibiro muricyo gihugu dore ko bwari bwarahagize nk’akarimo kabwo. Abagize ako gatsiko kahiritse ubutegetsi bavuga ko babujije ibigo byose byari bishinzwe kugemurira abo bafaransa ibintu byose yaba peteroli, amazi n’umuriro ndetse n’ibiryo kuko ubu bitemewe.

- Advertisement -

Aba kandi bavuga ko bihanangirije ibigo birimo igitanga amazi ndetse n’igitanga umuriro ko ntawemerewe kubitanga ahantu hose abafaransa bakorera ndetse ko na buri wese uzafatwa agerageza gutuma babona ibyo kurya azashyirwa mu rwego rw’abanzi b’igihugu ndetse akabihanirwa uko bikwiye.

Ibi bikozwe nyuma yuko igihe ntarengwa bari bahaye ambasaderi w’Ubufaransa ngo abe yavuye muricyo gihugu kirenze ariko ntagende ndetse ubu hakaba hategerejwe kureba ikizakurikira nyuma yuku guhangana gukomeye.

- Advertisement -

Ibihugu bya Afurika ubu biri kubamo za kudeta mu bihugu binyuranye byagiye bikolonizwa n’Ubufaransa. Twavuga nka Mali byahereyemo, Burkina Faso, Guinea, Niger none ubu Gabon niyo igezweho.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles