spot_img

Africa niho honyine umugabo aba perezida, umugore akaba minisitiri umwana akayobora igisirikare. Abantu bibasiye Museveni karahava.

- Advertisement -

Uyu mugabo utajya uhabwa agahenge nabo batabyumva kimwe yaba muri Uganda ndetse no hanze yayo, ntawundi ni Yoweri Museveni, uyu mukambwe ubu ni perezida wa Uganda kuva mu 1986 kugeza nubu, ubu butegetsi yabufashe amaze imyaka hafi itandatu mu ishyamba aburwanira.

Uyu mugabo bitewe n’ukuntu yagiye ahindagura itegeko nshinga inshuro yagiye akora ibishoboka buri kintu cyose gishobora kumubuza kongera kwiyamamaza akagihanagura mu itegeko nshinga. Ubwo benshi bakekaga ko ibye birangiye muri 2011, babonye yongeye kugaruka ndetse atsinda amatora, ninako byagenze muri 2016 na 2021 aho buri kantu kose kashoboraga kumubangamira yahitaga agasiba mu itegeko nshinga ubwo rikaba rirahindutse nyine.

- Advertisement -

Muri Uganda ubundi perezida aba afite byose kuko aba ari umukuru wa guverinoma ndetse akaba anayoboye leta, bivuze ko ariwe ushyiraho minisitiri w’intebe na ba visi perezida uko abyumva ndetse akanabakuraho igihe ashakiye. Muriyi myaka rero Museveni amaze ayobora yagiye anaharurira inzira abagize umuryango we, ibintu byagiye bituma abamurwanya babona ingingo nyinshi zo kuvuga.

Nkubu Janet Museveni ni umudamu wa Museveni ndetse niwe mugore wa mbere uramutswa igihugu kuva umugabo we yafata igihugu mu 1986, uyu ariko ubanza kuba umugore bidahagije kuko kuva muri 2016 kugeza nubu niwe minisitiri w’uburezi ndetse na siporo, nubwo yashinjwe kenshi kuba atujuje amashuri yakabaye amwemerera kuba minisitiri.

- Advertisement -

Uyu ariko mbere yuko ajya kuri uyu mwanya yari asanzwe ari minisitiri uhagarariye karamoja abifatikanya no kuba depite uhagarariye agace kitwa Ruhaama byari hagati ya 2011 na 2016. Ku rundi ruhande, umuhungu mukuru wa Museveni niko nawe yari gutondagira agana mu bushorishori bw’ubutegetsi, general Muhoozi Kainerugaba uyu yahoze akuriye ingabo zidasanzwe, uyu mwanya yawufashe avuye ku buyobozi bw’ingabo zirinda perezida wa repubulika, yaje kandi gukomeza kugeza abaye umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, akazi yafatanyaga no kuba umujyanama mukuru mu bya gisirikare wa perezida ari nawe se. icyakora ubu ntakiri umugaba w’ingabo ariko bivugwa ko ari guharurirwa inzira ngo azasimbure se ku butegetsi.

Nyuma y’ibi rero abantu bibaza ari ibiki abayobozi ba Afurika baba batekereza, kuko benshi mu bayoboye usanga babyiganira guharurira inzira abana babo ndetse ugasanga umunsi kuwundi bazamurwa mu ntera. Aha uretse Museveni abandi bayobozi nka Denis Sassou Nguesso wa Congo, Teodoro Obiang Nguema wa Guinee Equatorial ndetse n’abandi benshi tuzagarukaho, bose bafashe uyu murongo nubwo bitazwi niba bizabahira.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles