spot_img

AFRICA: Mu gitondo cya kare habaye indi kudeta ibintu bikomeza gukomerana Ubufaransa.

- Advertisement -

Itsinda ry’abasirikare bakuru batangaje ko bahiritse ubutegetsi mu gihugu cya Gabon nyuma y’iminsi itatu gusa hatangajwe ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu. Aba bagaragaye kuri televiziyo y’igihugu Gabon24 bavuga ko bafashe ubutegetsi nyuma yaho uwari usanzwe ari perezida bwana Ali Bongo bitangajwe ko ariwe watsinze amatora.

Abasirikare basaga 10 nibo bagaragaye muriryo tangazo kuri televiziyo bavuga ko bahagarariye inzego zose z’umutekano muricyo gihugu giherereye muri Africa yo hagati. Aba basirikare kandi bavuga ko basheshe ibyavuye mu matora, imipaka yose ifunzwe kugeza batanze irindi tangazo ndetse bavuga ko inzego za leta zose zisheshwe.

- Advertisement -

Mu gitondo cya kare kandi kuri uyu wa gatatu bivugwa ko mu murwa mukuru Libreville haramukiye urusaku rw’amasasu menshi cyane. Abasirikare mu itangazo bagize bati: “mu izina ry’abaturage ba Gabon bose, twafashe umwanzuro wo kurinda umutekano n’amahoro by’igihugu dushyira iherezo ku butegetsi bwari buyoboye iki gihugu”

Iyo manda nshya yari atorewe ayigumana perezida waruriho ariwe Ali Bongo byari gutuma akomeza ubutegetsi umuryango we umaranye imyaka 56 muricyo gihugu gikungahaye ku mutungo kamere ariko kikaba cyarazahajwe n’ubukene, se wa Ali Bongo ariwe Omar Bongo yayoboye iki gihugu kuva mu 1967 kugeza apfuye muri 2009, ari nabwo umuhungu we Omar nawe yahitaga afatiraho kugeza uyu munsi ahiritswe ku butegetsi.

- Advertisement -

Buri gihe uko habaga amatora kuva mu 1990 Gabon itangije inkubiri y’amashyaka menshi, amatora yasozwaga n’imvururu, nko muri 2016 imishyamirano hagati y’ingabo n’abiyamamaza yatumye abagera kuri bane bahasiga ubuzima nkuko byatangajwe na leta, gusa icyo gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuze ko abishwe ari benshi cyane ahubwo ko leta itashakaga gutangaza imibare ya nyayo.

Inkuru yuku guhirika ubutegetsi, turacyari kuyikurikirana ndetse turagenda tubaha amakuru mashya ayerekeyeho…

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles