spot_img

Uyu mugabo ufite urubuga rucuruza amashusho y’urukozasoni yavuze ko yinjiza arenga miliyoni y’idolari buri munsi y’inyungu.

- Advertisement -

Nubwo hariho imbuga nyinshi zinjiza agatubutse kuri internet ariko rumwe murizo ruhiga izindi, nibavuga ikintu cyerekeranye n’imibonano mpuzabitsina ujye umenya ko ari zahabu ku bantu bamwe na bamwe kuko iyo ngingo irabinjiriza cyane.

Uru rubuga rwitwa “OnlyFans” kuva rwashingwa muri 2016 rwahise rubona abayoboke benshi ariko cyane cyane ruha akazi abakobwa n’abasore b’inkorokoro bashaka gucuruza amashusho yabo bwite y’urukozasoni, dore ko na hano mu Rwanda hamenyekanye abantu benshi bacururizaho. Urwo rubuga rero nubwo rwinjirije abo basa n’abahawe akazi ko gucuruza amabanga yabo, ariko aba ntabwo binjiza cyane ugereranyije n’abarushinze.

- Advertisement -

Kuri uru rubuga rwa Onlyfans umuntu ufiteho konte ashyiraho amashusho n’amafoto ye y’urukozasoni, maze ushaka kubireba akabanza kwishyura kugira ngo abibone. Aha rero niho batangira kwinjiriza akayabo, kubera ko amafaranga umuntu ufite konte yinjije ahabwa angana na 80 ku ijana maze ba nyir’urubuga bagatwara 20 ku ijana. Wumvise 20% wakumva ari ducye, ariko ukwiye kumenya ko aya ahagije kuri uyu mugabo ukomoka muri Ukraine ariko ubu akaba ari umunyamerika washinze uru rubuga ndetse akaba arurwe wenyine ntawundi bafatanyije.

Leonid Radvinsky w’imyaka 41 gusa, avuga ko mu mwaka ushize wonyine yasaruye miliyoni 338 z’amadorali, aya arenga miliyoni 1 n’ibihumbi 300 by’amadorali buri munsi uramutse ubaze iminsi y’akazi gusa, mu gihe washyiramo n’iminsi ya weekend uyu mugabo bivuze ko yasaruraga ibihumbi 926 by’amadorari buri munsi. Uru rubuga abacuruza ibikozasoni bararukunze cyane kuko baba bafite uburenganzira busesuye bwo gushyiraho ibyo bashaka kandi bikabinjiriza ntawundi ubyivanzemo.

- Advertisement -

Gucuruza amashusho y’urukozasoni usanga bigenda bifata indi ntera, ndetse ubu ntibikiri ubwiru nkuko byahoze aho wasangaga bigoye cyane kubona mwene aya mashusho ku karubanda, gusa uko isi igenda izamuka mu ikoranabuhanga usanga abantu benshi bagenda baba abanebwe mukazi gasanzwe ahubwo bagashaka gusarura byinshi ntaho babibye, uku niko urubyiruko runyuranye ku isi rwafunze umutima rukiyemeza kuyoboka ubucuruzi bw’amashusho y’ubusambanyi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles