spot_img

Namenye ko anca inyuma umunsi yatahaga yamenye gutera akabariro kurusha ibisanzwe. Uyu mugore yatumye abantu bifata ku munwa.

- Advertisement -

Izi mbuga nkoranyambaga amaherezo zizambuka isi yose ubusa, uyu mugore witwa Pernille Torhov yashyize hanze umugabo we avuga ukuntu yatahuye ko amuca inyuma umunsi umugabo we yatahaga agatera akabariro ubutarangiza kandi atariko yari asanzwe abikora, ngo byabaye nyuma yuko hashize icyumweru uyu mugabo adahari.

Aba babiri bari bamaranye amezi ane gusa, ariko uyu mugore ngo ntiyashiraga amakenga uyu mugabo we, ariko akomeza gushakisha ibimenyetso simusiga bizamwereka ko koko uyu mugabo we amuzenguruka. Ubwo rero uyu mugabo ngo yagendaga akamara icyumweru adahari yarajyanye nizindi nshuti ze, ngo uyu mugabo yagarutse murugo kuri gahunda zo mu buriri yarabaye mushya, uku gutera akabariro ubudasoza ngo byatumye uyu mugore ashimangira ko bamuca inyuma nta kabuza.

- Advertisement -

Uyu mugore ngo yakekaga ko uyu mugabo we naza nyuma y’icyumweru atazamara umwanya ari gutera akabariro, ibitandukanye ngo uyu mugabo yaje asa nkaho ntacyabaye maze uyu mugore abona ibitandukanye nibyo yakekaga.

Icyakora umugore ngo yanze gukomeza kwibabariza ubwonko ntiyirirwa anabibaza umugabo ahubwo yishyiramo ko ari ubwoba bw’ubusa no gufuha yifitemo. Gusa uyu mugabo we ngo byaje gutinda amwandikira yirega ndetse amusaba imbabazi ibintu byababaje umugore cyane ariko akaza gusanga ugukeka kwe kwari gufite ishingiro.
Icyakora uyu mugore ntabwo yigeze abikomeza yahisemo kubabarira umugabo we bakomeza kubana mu mahoro cyane ko yari yamaze kwirega bagasabana imbabazi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles