spot_img

Prigozhin ntabwo yapfuye icyo babonye mu ndege ni igikorano kimeze nka we. Menya byinshi biteye ubwoba kuri iyi ngingo itavugwaho rumwe.

- Advertisement -

Byose byatangiye kuwa gatatu nimugoroba ubwo Uburusiya bwatagazaga ko izina rya Yevgeny Prigozhin riri kurutonde rw’abantu bari bari mu ndege yari imaze gukora impanuka, iyi nkuru yahise ititiza isi kuko iri zina Prigozhin atari izina nk’ayandi yose, ahubwo akaba ari izina ry’umugabo w’igihangange washinze kandi akanayobora itsinda ry’indwanyi z’abacancuro zizwi nka Wagner.

Urupfu rwavugishije benshi ndetse rurema impaka zinyuranye mu bantu bose, bamwe bati yapfuye abandi bati niya mitwe y’abanyapolitiki. Icyakora nubwo bwakeye perezida Putin akavuga ko yihanganishije abagize wagner ku kubura umuyobozi wabo, ariko nabwo abantu ntibanyuzwe kuko Putin nawe byumvikanaga ko avuga ashingiye ku makuru yatangajwe atari ashingiye ku bihamya afite.

- Advertisement -

Kimwe mu bintu byatumaga bavuga ko mu bapfuye Prigozhin atarimo, ni uko bajya guhaguruka hahagurutse indege ebyiri zisa, ntawaruzi indege uwo mugabo yari arimo ndetse bivugwa ko imwe ikimara gukora impanuka indi yahise ikata igasubira aho ivuye.

Umusesenguzi Keir Giles avuga ko Prigozhin atari umuntu wo gupfa nk’isazi gutyo, avuga ko indege yakoze impanuka ndetse bikaza gukeka ko yarashwe misile, nta Prigozhin warurimo ahubwo hari harimo ikindi gikorano gisa nkawe neza neza, (ibi bikorano byifashishwa n’abategetsi benshi ku isi tuzabigarukaho mu nkuru yihariye) bivugwa ko rero iyi ndege yarashwe, yari isanzwe itwara Prigozhin ariko kuriyo nshuro akaba atari yayigiyemo ahubwo agashyiramo igikorano kuburyo baje kwibeshya bakarasa baziko ariwe bishe.

- Advertisement -

Uyu mugabo kandi avuga ko buri munsi mu Burusiya ku rutonde rw’indege hafi ya zose ubu usangamo umugenzi witwa Yevgeny Prigozhin, uyu nawo akaba ari umupangu nyirubwite Prigozhin yapanze kugira ngo arusheho gukaza ubwirinzi bwe, kuburyo ntawuzamenya neza aho Prigozhin wa nyawe aherereye.

Rero uyu musesenguzi akomeza akangurira abantu kudakangwa n’amakuru bumva mu binyamakuru ahubwo bakaba bitonze bakazamenya neza uwanyawe aherereye kuko isaha kuyindi ashobora kwiyerekana ari muri Africa cyangwa se n’ahandi hanyuranye afite akazi.

Icyakora igitekerezo cyuko Prigozhin akoresho ibikorano byanditswe mu mazina ye cyangwa se agafata abandi bantu bakamwiyitirira, ntabwo cyazanywe nuyu Giles gusa, undi muhanga mu mibanire mpuzamahanga witwa Nina Krushcheva nawe aherutse kubwira BBC ko kugeza nta muntu numwe ushobora kumenya ukuri kw’ibyabaye kuririya mpanuka kuko Prigozhin ari umuntu ufite imyirondoro yahaye abantu benshi bakamwiyitirira ariko kandi akaba anafite abantu b’abakorano basa nawe kuburyo utapfa kumenya Prigozhin ari uwuhe.

Reka tubibutse ko atari ubwa mbere uyu mugabo atangazwa ko yapfuye kuko no muri 2019, byari byavuzwe ko yaguye mu mpanuka y’indege yabereye muri repubulika ya demokarasi ya Congo, gusa nyuma byaje gutangazwa ko basanze atari mu bagenze mu ndege nubwo nabwo byari byanditswe ko yari ku rutonde rw’abayirimo.

Ariko se wowe usanze urupfu rwe ari ikinyoma wabifata ute?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles