Uyu mugore umaze imyaka itanu yibana, yaciye agahigo avuga ko akeneye umugabo cyane kuko arambiwe kuba wenyine. Uyu yavuze ko umuntu uwariwe wese uzabasha kumubonera umugabo bagahuza azamuhemba ibihumbi 5000 by’amadorali.
Ese Tilley Coulson w’imyaka 35 asanzwe ari umunyamategeko mu mujyi wa Los Angeles muri Amerika. Avuga ko yanabwiye inshuti ze zose ko umuntu uwariwe wese uzabasha kumuhuza n’umugabo bagahuza azahita ahemba uwo muntu bitanu by’idolari. Uyu kandi ashimangira ko iki ari ikiraka atahaye inshuti ze gusa, ko ahubwo buri wese wabishobora yemerewe gukora aka kazi.
Kuri Tik Tok yagize ati: “numpuza n’umugabo tugashyingiranwa nzaguhemba amadolari ibihumbi 5” uyu avuga ko mu myaka itanu amaze ari wenyine yagerageje kuvugana na benshi ariko agasanga ngo batiteguye kubana nawe. Rero kuriyi nshuro ngo ashaka ko abantu babimufashamo bakamushakira umugabo ufite gahunda witeguye kubakana nawe.
Uyu avuga ko buri wese uzabasha kumuhuza n’umugabo azamwishyura aya madolari aruko ubukwe bwabo burangiye yamaze kwizera neza ko yamuboneye umugabo wa nyawe koko. Uyu mugore ati: “ibihumbi bitanu by’amadolari uzabihabwa nkimara gusinya ku rupapuro rw’abashyingiranywe” uyu mugore kandi akomeza asaba abantu kutazibeshya ngo Bamuzanire umugabo ufite undi mugore kuko atazemera guharikwa, ngo ntakeneye kuba umugore wa kabiri.