spot_img

America yaburiye Ukraine ko vubaha ishobora kuzahagarika inkunga iyiha mu ntambara n’Uburusiya.

- Advertisement -

Leta ya America umuterankunga ukomeye wa Ukraine mu ntambara yabo n’Uburusiya yavuze ko itazigera iha Ukraine missile zikaze zirasa kure zitwa Atacms, ibi ngo nukubera ko baramutse bazitanze nabo baba bishyize mu kaga kuko uburyo bwabo bwo guhora baryamiye amajanja bwaba bugabanutse.

Ukraine yari itegereje guhabwa mwene izi missile yabwiwe ko na America ubwayo idafite ububiko buhagije kuburyo babona izo guha Ukraine ndetse nizo basigarana. Mu nama iherutse kubera mu nyubako ya minisiteri y’ingabo muri America abayobozi ba America babwiye bagenzi babo ba Ukraine ko koherereza mwene izi missile Ukraine byagabanya ubushobozi bwa America bwo kwitegurira urugamba rwabo ubwabo, izi missile turi kuvugaho reka tubibutse ko zifite ubushobozi bwo kuraswa muri kilometero zirenga 250.

- Advertisement -

Ukraine yatakambiye kenshi America iyisaba kuyiha kuri za missile zirasirwa ku butaka kandi zikaraswa ku butaka (surface to surface missiles) bakaba baravugaga ko baramutse babonye izi missile byabafasha gutsintsura Abarusiya babasumbirije. Gusa America yabahakaniye kenshi ko badashobora kubaha izi missile bifuza. Ukraine yo yari yiteze ko izi zizaba intwaro shingiro zizabafasha gusubiza inyuma Abarusiya mu minsi iri imbere.

- Advertisement -

Ibi kandi bije nyuma gato yuko abayobozi ba America bakomeje kuburira Ukraine ko itazakomeza kubona ubufasha yabonaga nkuko bisanzwe nubwo haricyo bwatanze mu guhangana n’Uburusiya, aba bashimangira ko ubwo bufasha buzagenda bugabanuka umunsi k’uwundi. Joe Biden uyobora America yabwiye mugenzi we wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy ko America izakomeza gufasha Ukraine muburyo bushoboka ariko ko America nibona Ukraine ntacyo iri gukora ngo itsinde urugamba ubwo bufasha bushobora kugabanuka cyangwa bugahagarara.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles