Ikipe ya PSG yo m’Ubufaransa ubu iri kwitegura igenda rya kizigenza Lionel Messi na mugenzi we Neymar Junior nyuma yuko hari ibitaragenze neza hagati yaba bakinnyi na bagenzi babo mu rwambariro. Kuwa gatandatu ubwo PSG yatsindwaga na Monaco 3-1 bivugwa ko Neymar ngo arumwe mu bateje impagarara mu rwambariro rwiyi kipe ndetse biza kuvamo kunengwa bikomeye na bagenzi be barimo Vitinha na Ekitike bakinana.
Ibi byaje kandi nyuma yuko umukinnyi Presnel Kimpembe atishimiye na gato gusimbuzwa Mbappe ku mwanya wa Kapiteni wungirije ibi nabyo bikaba byaratumye ubumwe mu ikipe bucika arinacyo cyatumye Mbappe yandika ubutumwa buhamagarira bagenzi be kunga ubumwe bakongera kuba ikipe. Sibi gusa kandi kuko muntangiriro zuyu mwaka w’imikino habayeho kumvikana gucye cyane hagati ya Neymar na Mbappe biturutse ku guhitamo uzajya atera penaliti aha naho bivugwa ko Neymar atishimiye ko yasimbujwe Mbappe kuri uyu mwanya.
Byasabye kwifashisha Ramos wahoze ari kapiteni wa Real Madrid ndetse n’umutoza wabo Christophe Galtier abakoresha inama ariko byose ntacyo byatanze ahubwo umwuka mubi wakomeje kuzamuka. Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru FOOT MERCATO kivuga ko ubu Messi na Neymar bari gushakisha uburyo bwose basohoka muriyi kipe. Messi ashigaje amezi macye agasoza amasezerano niyi kipe, ibi rero bimuha uburenganzira busesuye bwo kwivuganira nizindi kipe nk’umukinnyi udafite ikipe.
Icyakora Neymar we aracyafite amasezerano agomba kurangira muri 2025 bivuze ko ikipe iyariyo yose bavugana byarangira n’ubundi aruko PSG itanze uburenganzira bwo kumurekura.