spot_img

Uyu mugabo ufite igitsina kinini kurusha abandi ku isi nanubu yabuze undi wamuhigika. Irebere…

- Advertisement -

Yitwa Roberto Esquivel Cabrera, uyu mugabo ukomoka muri Mexique kuri ubu niwe ufite agahigo ku isi k’umugabo ufite igitsina kinini cyane kurusha abandi. iki gitsina cye byibuze abahanga bakibarira uburemere bw’ikilo kimwe uramutse ushyize ku munzani ariko kandi kikaba kinabarirwa uburebure bwa santimetero zikabakaba 50.

Se umubyara yavuze ko igitsina cye cyatangiye gukura bidasanzwe ubwo yarafite imyaka icyenda gusa. Yavuze ko ku myaka 16 cyareshyaga na 20cm ku myaka 20 kigera kuri 30cm, byarakomeje uyu yagiye kugira imyaka 25 gikabakaba muri 40cm, kuri ubu kibarirwa muri santimetero 48 ndetse kigarukira ku mavi ye. Umuganga ukurikirana uyu mugabo avuga ko aribwo bwa mbere ibi yarabibonye ndetse ashimangira ko byihariye kandi bidasanzwe.

- Advertisement -

Uyu mugabo uba mu bukene budasanzwe dore ko anabayeho ku pfashanyo za leta, avuga ko kubona icyo akora bimugora ahanini biturutse ku bunini bw’igitsina cye, nubwo azwi cyane ariko uyu avuga ko atarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe ndetse akaba nta n’umugore agira nubwo afite imyaka isaga 50. Uyu avuga ko ubunini bw’igitsina cye bwamubereye umutwaro ukomeye ariko bunamubera umwaku ukomeye. Anemeza ko yatinye kuba yabagwa ngo bagabanye ubu bunini ariko we akumva afite ubwoba ko hari igihe bishobora kumugendekera nabi icyo yashakaga ntabe aricyo abona.

- Advertisement -

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles