spot_img

Nyuma ya Anglican yo mu Rwanda, abo muri Kenya nabo bateye utwatsi ibyo gushyingiranya abatinganyi.

- Advertisement -

Hashize iminsi micye ku kicaro cya Anglican ku isi giherereye mu bwongereza, bafashe umwanzuro wo kwemera gushyingira ababana bahuje ibitsina (abatinganyi), ni umwanzuro wavugishije benshi ku isi ariko nanone amwe mu matorero mu bihugu binyuranye agenda agaya uwo mwanzuro ko uhabanye n’inyigisho za bibiliya iryo torero rigenderaho.

Itorero rya Anglican mu Rwanda ryamaganiye kure uwo mwanzuro ndetse rishimangira ko ridashobora kwemera uwo mwanzuro. Kuri iki cyumweru Itorero rya Anglican muri Kenya naryo ryatanze umucyo kuriyi ngingo. Musenyeri Jackson Ole Sapit uyobora Anglican muri Kenya yandikiye ibaruwa umuyobozi mukuru wa Anglican mu gihugu cy’Ubwongereza ari naho iri torero ryakomotse amubwira ko abanyakenya batazigera bemera gushyingira abantu bahuje ibitsina. Uyu musenyeri ati: “ni umwanzuro ntakuka wo kunyuranya na bibiliya ku mugaragaro”

- Advertisement -

Mu ibaruwa kandi yagize ati: “bitewe nuko amatorero menshi amaze gutakaza ubumenyi n’imyumvire bijyanye n’inzira y’Imana, amatorero mu mahanga ubu ari gukoresha imbaraga afite mu bya politiki agashaka guhindura insengero ibimeze nk’isoko, ibyo bakabikora beza ikizira kigahabwa intebe”

- Advertisement -

Muri rusange Anglican yo muri Kenya ivuga ko umwanzuro w’itorero ry’Ubwongereza udashobora kubahatiriza gukora ibyo batemera, bavuga ko umwanzuro wa Anglican y’Ubwongereza uzubahirizwa nabo mu Bwongereza gusa kandi bijeje abayoboke ba Anglican muri Kenya ko batazigera na rimwe bemera gushyingira abatinganyi kuko batabemera na gato.

Aba bavuga ko batemera inyigisho zitajyanye na bibiliya cyangwa se zitari muri bibiliya, bashimangira ko kandi bibiliya yigisha neza ko ugushyingirwa kwa nyako ari uguhuza umugore umwe n’umugabo umwe. Icyakora nubwo batemera gushyingira abatinganyi, aba bayobozi b’idini nabo bavuga ko ikibazo cy’ubutinganyi gikeneye kuganirwaho ahariho hose ku isi ndetse no muri Kenya.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles