spot_img

KIGALI: Abageni batawe muri yombi bose ubukwe busubikwa igitaraganya.

- Advertisement -

Umusore n’umukobwa bagombaga gukora ubukwe kuri uyu wa gatandatu ushize byarangiye batawe muri yombi na RIB ubukwe bwabo busubikwa igitaraganya, aba bari gukurikiranwa hamwe n’abandi benshi kubera ikibazo gikomeye cy’ubujura bwibasiye banki imwe yo mu Rwanda.

Abo mu muryango waba bageni babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bakimara kumenya inkuru yifungwa ryaba bombi hahise hafatwa umwanzuro wo gusubika ubukwe bwabo, icyakora bemeza ko bazi neza aho aba bafungiwe ndetse bakaba barabwiwe ko bafunzwe kubera ikibazo cy’amakarita ya banki.

- Advertisement -

Dr. Murangira Thierry uvugira RIB we ariko siko asobanura iki kibazo kuko amakuru yahaye igihe yumvikanisha ko iki kibazo cyaba gikomeye kurushaho. Yavuze ko abarenga 60 barimo umusore n’umukobwa bari bafite ubukwe bafunzwe koko, Dr Murangira avuga ko iki ari ikirego kikiri gukorerwa iperereza ariko kikaba kirebana n’amafaranga ya bank yibwe kandi akaba ari menshi. Sibyo gusa kuko bikekwa ko ubu bujura bufitanye isano no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Murangira Thierry umuvugizi wa RIB

Murangira Thierry akomeza avuga ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko hari abari muribi bikorwa bari mugihugu ndetse nabari hanze ariko ko bose bari gushakishwa uruhindu. Ubu bujura kandi ntabwo ari ubujura busanzwe kuko bwakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo aya mafaranga yibwe. Icyakora yashimangiye ko ibyisumbuyeho kuriki kirego bikiri mu iperereza ariko uko amakuru azagenda aboneka azagenda amenyekana.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles