spot_img

Dore zimwe mu nyamaswa zikaze kurusha izindi ku isi, Ni urutonde rutangaje cyane.

- Advertisement -

Ubusanzwe urutonde rw’inyamaswa zikaze ku isi usanga ari rurerure ariko nanone burya zose siko ziba zihwanyije gukara. Akenshi usanga kugira ngo inyamaswa ishyirwe kurutonde rw’izikaze harizo bagendera ku gihagararo cyazo, izindi bakagendera ku bushobozi bwazo bwo kwica, niyo mpamvu uru rutonde hari inyamaswa ushobora gusangaho ugatungurwa. Urwo rutonde ni uru rukurikira:

1. SALTWATER CROCODILE

Ubu bwoko bw’ingona bwiswe ubwo mu Nyanja y’umunyu nicyo gikururanda kinini kibarizwa ku isi, uretse kuba ari kinini cyane ni ingona izwiho kwiyenza ku buryo bukomeye. Izi ngona zirakura cyane kuburyo ishobora gukura ikagera ku burebure bwa metero zirindwi ndetse ikaba yapima ibiro bikabakaba 1000 (toni). Izi ngona zizwiho guhitana abantu benshi ariko cyane cyane biragoye kurokoka iyo wegereye hafi y’agace zibarizwamo.

- Advertisement -
2. AFRICAN ELEPHANT

Iyi nzovu yiswe iyo muri Africa nayo irakaze cyane ndetse ikaba ari nini cyane, ubu bwoko bw’inzovu niyo nyamaswa nini ku isi ibarizwa ku butaka, kugira ngo wumve ubunini bwayo inkuru iba ipima ibiro 11,000 (ni ukuvuga toni 11). Ubusanzwe inzovu ni inyamaswa y’inyamahoro, ariko zizwiho kugira umujinya ukomeye cyane mu gihe zisumbirijwe cyangwa hari uziyenjejeho. Iyo inzovu irakaye ihitana burikimwe kiyiri imbere ndetse iba ku rutonde rw’inyamaswa zihitana abantu benshi ku isi.

3. GRIZZLY BEAR

3. Grizzly Bear: izi nyamaswa zikunda kwibera ahantu hakonja cyane, benshi bazita idubu ariko ntabwo zibarizwa mu bihugu byinshi bya Africa bitewe n’ikirere. Izi n’inyamaswa zikaze kandi zizi guhiga cyane binagendanye n’imbaraga zazo zikaze, zirakura bikomeye kuburyo inkuru iba ihagaze mu biro 450. Izi nyamaswa ubusanzwe uyibonye wabona ari ikinebwe ndetse ntizipfa kwiyenza ariko iyo uzisagariye cyangwa mu gihe ziri kurinda ibyana byazo ziba ari inyamaswa mbi cyane ndetse zihitana abantu benshi.

- Advertisement -
4. BOX JELLYFISH

Ubu bwoko bw’ifi nabwo ntibukunda kuboneka mu mazi y’inaha, gusa Jellyfish kubakunze gukurikirana ubuzima bw’ibiba mu mazi bazi neza ko ari ifi zigira ubumara bukomeye cyane kandi bwica vuba. Iyo iguteye ubumara umutima uhita uhagarara ndetse ugahita upfa mu gihe cy’iminota micye cyane. Zikunda kuboneka mu Nyanja ya Pasifika ndetse n’iyabahinde, kurumwa niyi ni imwe mu myaku uba ugize kuko kurokoka biba biri kure.

5. MOSQUITOES; (umubu)

Ushobora kumva ijambo umubu ugaseka bitewe nukuntu kaba kangana ukaba watungurwa nuko uri kurutonde rw’inyamaswa mbi. Gusa ukwiye kumenya ko umubu aricyo kintu cyonyine gikwirakwiza indwara zinyuranye nka Zika, malariya ndetse na yellow fever, kuribwa n’umubu ufite izi ndwara uba uhuye nuruva gusenya kuko n’urupfu harigihe ruzamo. Iyi niyo mpamvu umubu ubarizwa mu nyamaswa zikaze cyane ku isi.

6. BUFFALO: (imbogo)

Imbogo ni inyamaswa nini cyane iteye nk’inka. Iyi nubwo itarya inyama ariko imbogo n’inyamaswa y’inyamahane cyane. Imbogo kandi ibarirwa mu itsinda ry’inyamaswa eshanu za mbere zica cyane, ni itsinda ririmo “imbogo, intare, ingwe, inzovu ndetse n’isatura” imbogo izamura umujinya vuba cyane ndetse ntiwayicika yamaze kurakara.

7. LION (Intare)

Intare niyo nyamaswa nini cyane ibarizwa mu muryango w’injangwe (cats), intare ni inyamaswa y’impigi kuburyo bukomeye, ihiga ibintu byose bibaho harimo n’abantu kandi biragoye guhagarara itarafata ndetse ngo yice umuhigo wayo. Si kenshi intare zihiga abantu ariko haraho bijya biba ngombwa cyane nkiyo abantu bazisagariye.

8. KOMODO DRAGON

Komodo ni inyamaswa itazwi na benshi kuko itaba muriki gihugu cyacu. Ariko iba iteye nk’umuseberanya ariko cyo kikaba kinini cyane, Komodo nicyo kiremwa kinini mu muryango w’imiserebanya izwi nka Lizards. Izi zikunda kuboneka cyane mu gihugu cya Indonesia ku kirwa cyamenyekanye cyane cyitwa Komodo Island, ibi binyamaswa birahiga cyane ndetse bikica ariko ahanini bigaterwa n’ubumara (venom) byifitemo kuburyo niyo cyakurumaho gato, ubwo uba ugiye kuko birangira upfuye. Komodo ntabwo itegereza ko uyiyenzaho ahubwo iyo yashonje ntiwayicika uko byamera kose.

Icyakora nubwo turi kuzita inyamaswa zikaze, reka tukwibutse ko inyinshi murizo zica uwazizaniye ahanini zishakira ibyo kurya, ibyiza rero nuko dukwiye kwirinda kuzisagarira tukaziha amahoro yazo, maze natwe tukagumana amahoro n’ubuzima bwacu.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles