spot_img

Dore urutonde rushya rw’abahanzi bakize cyane kurusha abandi.

- Advertisement -

Injyana ya Rap mu muziki yatangiye kutezwa imbere mu myaka ya 1970 biturutse ku ba DJs ndetse n’Abanyamerika ahanini bakomoka muri Africa, yari injyana nshya itari imenyerewe aho wasangaga imiririmbire yayo imeze nk’ikiganiro umuntu ari gukora. Iyi njyana ntiyabanje gukundwa ariko uko iminsi yagiye ihita yagiye ikundwa ku isi ndetse igera no mu bihugu hafi ya byose.

Uku gukwira ku isi ntabwo byarangiriye aho ahubwo niko byajyanaga no gutanga ubushobozi muburyo bw’amafaranga ku baririmbyi bayikoraga umunsi kuwundi ninayo mpamvu kuriyi nshuro tugiye kurebera hamwe urutonde rw’abaraperi bakize kurusha abandi ku isi.

- Advertisement -
1. Jay Z $1.3 Billion

Uyu mugabo wavukiye mu mujyi wa Brooklyn muri America niwe muririmbyi wa mbere mu mateka y’isi watunze miliyari y’amadorali, ibi bikaba byarabaye muri 2019, uyu mugabo mu mwaka ushize yashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bakora imyidagaduro binjije menshi, uretse umuziki ariko uyu anafite ibikorwa byinshi bibyara inyungu harimo inganda zikora inzoga ndetse n’izikora imyenda. Kuri ubu abarirwa amadorali miliyari imwe na miliyoni 300 z’umutungo we wose.

2. P Diddy $900 Million

Uramutse uvuze injyana ya Rap ugasiga P Diddy uba ntakintu wari wamenya kuriyi njyana. Yamenyekanye ku mazina menshi nka Diddy, Diddy dirty money, Puff Daddy nayandi menshi. Uyu uretse gukora umuziki wa Rap ni n’umuhanga cyane mu muziki kuko yaranabyize. Yatangiye kumenyekana cyane mu ntagiriro za 1990. Kuri ubu abarirwa miliyoni 900 z’amadorali.

- Advertisement -
3. Dr Dre $780 Million

Iyo bavuze umuntu ukora cyane uyu mugabo Andre Romell Young (Dr Dre) ahita aza mu mitwe ya benshi, uyu mugabo uretse kumenyekana mu muziki wa Rap ikindi azi gukora neza kandi cyane ni n’umushoramari. Afite uruganda rukomeye rwitwa Beats (Beat by Dre) rukora ibikoresho by’umuziki, abenshi bagiye bamenya za Ecouteurs, uretse ibi kandi yanagiye anahagararira inzu zikora imiziki zinyuranye. Uyu rero yabikuyemo amafaranga menshi dore ko ubu abarirwa akayabo ka miliyoni 780 z’amadolari.

4. Ye $500 Million

Uyu mugabo wahoze yitwa Kanye West yaje guhindura izina yiyita Ye, uyu kandi yahoze ariwe muraperi utunze cyane kurusha abandi kugeza ejobundi muri 2022 ubwo habagaho kumvikana gucye n’abafatanyabikorwa maze bagatangira kumuvaho bigatuma abura amafaranga menshi cyane. Ibi byatumye abura amafaranga kuri miliyoni zirenga 800 z’amadorali none ubu asigaranye miliyoni 500 gusa.

5. Eminem $230 million

Eminem ajya ku rutonde rw’aba raperi bakomeye ariwe muzungu ubarimo wenyine, akenshi usanga urutonde rugizwe n’abirabura, ariko Eminem yaje kubinjiramo akora Rap iramuhira ndetse aza no gusaruramo amafaranga menshi. Kuri ubu abarirwa amadolari miliyoni 230 atunze.

6. Pharrell Williams 250 million
7. Drake 250 million
8. Master P $200million
9. Ice Cube $160 million
10. Lil Wayne $150million.
- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles