spot_img

FOOTBALL: Umuzamu yiyahuye kuri penaliti ayikuramo birangira imuhitanye.

- Advertisement -

Uyu muzamu ukomoka mu bubiligi yatabarutse nyuma yuko yari amaze kwitura hasi muburyo budasobanutse, ariko ibi byose bikaba byabaye hashize amasegonda macye amaze gukuramo penaliti yaterwaga ikipe ye.

Arne Espeel w’imyaka 25 yari umuzamu w’ikipe ya Winkel Sport B ikina mu cyiciro cya kabiri mu bubiligi yari yahuye na Westrozebeke, mu mukino rwa gati ikipe ya Westrozebeke yaje kubona penaliti ariko umuzamu Arne ayikuramo neza cyane bityo bifasha ikipe ye kutinjizwa igitego. Hashize akanya gato cyane akuyemo iyi penaliti yahise yitura hasi abaganga bihutira kuza kumufasha ariko bamukomezanya kwa muganga, uyu rero ntibyamugendekeye neza kuko mu masaha yakurikiyeho byaje gutangazwa ko yapfuye.

- Advertisement -

Kugeza ubu hategerejwe ibisubizo by’ibyavuye mu bizami byafashwe ngo harebwe icyamuhitanye, akimara gutabaruka ikipe ye yahise isohora itangazo rimubika ndetse ryihanganisha umuryango ndetse n’abafana. Kugeza ubu abakinnyi bagenzi be bakinanaga ntabwo nanubu baribaza uko byagenze. Benshi bati byari biteye ubwoba n’agahinda kumubona agwa yagiye tuziko ari bugaruke vuba birangira twumvise inkuru mbi tutari twiteze. Ubuyobozi bwiyi kipe buvuga bwababajwe cyane n’urupfu rw’umuzamu wabo, bitewe nuko ubuzima bwe bwose yabumaze muriyi kipe ndetse akaba yarakundwaga cyane.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles