spot_img

Pasiteri yapfuye nyuma yo kugerageza kwiyicisha inzara iminsi 40 ngo yigane yezu.

- Advertisement -

Uyu mu pasitoro ukomoka muri Mozambique yari yarafashe umwanzuro wo kuzaca agahigo gafitwe na Yesu ko kumara iminsi 40 atararya, ubundi nkuko bibiliya ibivuga uyu muhigo weshejwe na Yezu kuko ku musozi wa Elayono bivuga ko yamaze iminsi 40 n’amajoro 40 atararya ikintu na kimwe.

Uyu witwa Francisco Barajah rero nawe yakoze ibi ashaka kwigana Yesu ariko ntibyaje kumuhira, urupfu rwe rwemejwe ku wa gatatu wiki cyumweru, uyu akaba yari afite Itorero ryitwa “Santa Trinidade evangelical church” muri Mozambique n’ubundi. Yabanje kujyanwa ku bitaro mu mujyi ukomeye wa Beira ariko aza gutabaruka n’ubundi kuribyo bitaro ubwo bari bakiri kumwitaho.

- Advertisement -

Pasiteri Barajah w’imyaka 39, ubwo yagezwaga kwa muganga basanze yaratakaje amaraso menshi cyane ndetse bivugwa ko n’ingingo ze zimwe na zimwe zari zamaze guhagarara cyane cyane zijyanye n’igogora mu nda. Akigezwa kwa muganga bamuhaye za serum nyinshi ngo barwanye umwuma wari wamaze gukwira umubiri we ariko biba iby’ubusa kuko byakozwe nyuma y’igihe byaratinze cyane, byaje kurangira rero ashizemo umwuka kuwa gatatu.

Uyu bivugwa ko hari hashize iminsi 25 yiyicisha inzara, yari amerewe nabi kuburyo atari akibasha guhaguruka, kwiyuhagira cyangwa se kugenda n’amaguru, kuko yari amaze gutakaza ibiro byinshi cyane. Abasengera mw’Itorero yari yarashinze rya Santa Trinidade Church bavuga ko kwiyiriza kuri uyu mu pasitoro byari ibisanzwe ndetse nabo muriryo torero barabikora cyane gusa ngo ntibajya bageza igihe kingana uko. Umuvandimwe we Manuel Barajah we ntiyemera ko mukuru we yishwe no kwiyiriza.

- Advertisement -

Ahubwo we ashimangira ko umuvandimwe we yahitanywe n’umuvuduko w’amaraso yari asanzwe arwaye, bityo akaba atemeranya n’abaganga bavuga ko yazize igikorwa cyo kwiyicisha inzara mu rwego rw’amasengesho.

Icyakora imfu nk’izi z’abashaka kwigana Yesu sibwo bwa mbere zivuzwe mu bice bitandukanye, nko muri 2015 umugabo muri Zimbabwe nawe ibinyamakuru byanditse ko yapfuye nyuma yo kumara iminsi igera kuri 30 yiyicisha inzara, si muri Africa gusa kuko London mu bwongereza muri 2006 umugore nawe yapfuye ari kugerageza kwiyiriza iminsi 40 ariko nawe ntibyaje kumuhira.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles