Kuri uyu wa kabiri nibwo inteko ishinga amategeko mu muryango w’ubumwe bw’uburayi yemeje itegeko rishimangira guhagarika kugurisha imodoka nshyashya zikoresha ibikomoka kuri peteroli bitarenze umwaka wa 2035, ibi byakozwe mu rwego rwo kwihutisha umushinga w’imodoka zikoresha amashanyarazi bityo bakemeza ko bizatuma kurwanya iyangirika ry’ikirere byoroha. Kugira ngo ubyumve neza nuko uribwumve ko imodoka idakoresha amashanyarazi itazemererwa gucuruzwa kuriri soko guhera muri 2035 hatitawe ubwoko bwayo.
Iri tegeko risaba inganda zose zikora imodoka ko muri uwo mwaka zigomba kuzaba zarageze ku ntego yo guhagarika ibyuka byangiza ikirere ku kigereranyo cy’ijana ku ijana. Ibi rero bivuze ko iri tegeko ritazemerera uwariwe wese gucuruza imodoka idakoresha amashanyarazi ku mugabane w’uburayi. Iri tegeko kandi rivuga ko byibuze guhera mu mwaka wa 2030 iburayi bazaba bagabanyije ibyuka byangiza ikirere ku kigero cya 50% ugereranyije nibyasohokaga mu mwaka wa 2021, iyi ntego ikaba iri hejuru cyane ukurikije iyo bari barihaye mbere ya 37.5%.
Ubusanzwe imodoka y’amashanyarazi bivugwa ko byoroshye kuyikoresha ndetse itwara ibintu bicye ugereranyije n’imodoka itwika peteroli, abashingamategeko mu bumwe bw’uburayi bavuga ko ubu intego igiye kwitabwaho ari ukuzana ku isoko imodoka z’amashanyarazi zidahenze kuburyo buri wese azabona imodoka iri ku rwego rwe. Iri tegeko biteganyijwe ko rizemezwa mu buryo bwa burundu mu kwezi kwa gatatu bityo ibyo rivuga bikazatangira gushyirwa mu bikorwa.