spot_img

DR Congo irasaba ko u Rwanda rwirukanwa mu muryango wa Afurika yunze ubumwe. 

- Advertisement -

Perezida wa Congo Felix Tshisekedi witabiriye inama ya Africa yunze ubumwe yaberaga muri Ethiopia ku kicari gikuru cyuwo muryango yasoje muriyo nama asaba ko umutwe wa M23 ndetse nabo bakorana bakwiye kwamaganwa ku mugaragaro bikozwe n’umuryango wa Africa yunze ubumwe, avuga ko M23 ikwiye kwamaganwa ku isi hose kuko ariyo zingiro ry’umutekano mucye muburasirazuba bwa DRC.

Hashize iminsile leta ya Kinshasa isaba amahanga cyane cyane ibihugu bikomeye, Congo kandi yasabye umuryango wa Afurika yunze ubumwe kenshi ko umutwe wa M23 wamaganwa ndetse byaba ngombwa ugashyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Sibyo gusa kandi kuko Tshisekedi asaba umuryango wa Africa y’uburasirazuba kohereza ingabo vuba na bwangu kandi bakaza baje kurwana atari uguhagarara ngo barebere imirwano ntacyo bakora.

- Advertisement -

Tshisekedi ati: “kohereza ingabo mu gihugu cyacu byakabaye bisobanuye kuza bakarwana n’umwanzi duhanganye nawe kandi bakirukana imitwe yose isagarira igisirikare cyacu. Congo kandi isaba umuryango wa Afurika yunze ubumwe kwamagana u Rwanda kumugaragaro kubwo gukongeza umuriro muri Congo rutera inkunga umutwe wa M23, nubwo Congo isaba ibi si kenshi byabaye ko AU yamagana igihugu icyaricyo cyose ahubwo bo bavuga ko inzira y’ibiganiro ariyo y’ibanze mu kugarura amahoro mu bice ibyaribyo byose.

Congo nanubu iracyahagaze ku kuba u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23, u Rwanda ruhakana ibi ndetse ahubwo rugashinja Congo kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR Ku rugamba kandi iyo mitwe igamije kurwanya ubutegetsi mu bihugu bituranye. U Rwanda kandi rushinja Congo kunanirwa kubahiriza ibyo yemeye muri Angola bikaba arinabyo bituma intambara ikomeza kwiyongera.

- Advertisement -

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles