spot_img

Abasirikare b’Uburusiya bari kurwana muri Ukraine bazabikirwa intanga zabo ku buntu. 

- Advertisement -

Ikinyamakuru cya leta mu burusiya TASS kivuga ko abasirikare bari kurwanira igihugu cyabo muri Ukraine bazahabwa serivisi ku buntu bakabasha kubika neza intanga zabo mu kigo cyabugenewe kizwi nka “cryobanks”

Minisiteri y’ubuzima mu burusiya ivuga ko yemeye kuzabikira abasirikare bose bemeye kujya kurwana muri Ukraine intanga zabo zigakonjeshwa kandi ku buntu nubwo bisanzwe bikorwa ku mafaranga kandi menshi. Iyi minisiteri ivuga ko bazakorana na leta ndetse ninzego za gisirikare kuburyo intanga zaba basirikare zizabikwa ku basirikare bose bazaba bari kurwanira igihugu hagati ya 2022 na 2024.

- Advertisement -

Ubusanzwe abantu bafite uburwayi budakira wasangaga aribo basaba ko intanga zabo zikonjeshwa (zibikwa neza) ahabugenewe kuburyo igihe cyose izo ntanga zishobora gukoreshwa bakaba babona urubyaro, gusa bivugwa ko kuva intambara ya Ukraine yatangira abasirikare benshi basabye ko intanga zabo nabo zakonjeshwa kuburyo bagize ikibabaho nk’umuntu agapfa cyangwa akamugarira ku rugamba kuburyo atabasha kubyara azaba agifite amahirwe yo kwitwa umubyeyi, kuko za ntanga zabitswe zahita zikoreshwa akabasha kubona umwana umukomokaho.

- Advertisement -

Izi ntanga rero zibikwa ahazwi nko muri cryobanks iyi bank twakwita ko ibika ibice bijyanye n’umubiri w’umuntu bikabikwa muburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo igihe cyose byazifashishwa bikabyazwa umusaruro. Ibi bisobanuye ko atari intanga gusa ahubwo nibice by’umubiri bisanzwe bishobora kubikwa neza maze bikazifashishwa nyuma.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles