spot_img

Byinshi utari uzi ku ikoranabuhanga ryo kuzura abapfuye muri Amerika.

- Advertisement -

Ese wigeze utekereza ku kuba umuntu wapfuye yagarurwa mu buzima? Benshi nziko batajya biyumvisha ko byashoboka. Gusa kuri ubu icyo ni ikintu gishoboka mu isi tugezemo, akenshi usanga tuziko iyo umuntu avutse ikintu gikurikiraho aba ategereje ubuzima bwe bwose ari urupfu.

Kuriyi nshuro rero tugiye kubabwira ukuntu kuri ubu muri leta zunze ubumwe za Amerika, umuntu wapfuye adashyingurwa ahubwo bamubika mu byuma bikonjesha kugira ngo mu minsi iri imbere aba bose bazagarurwe mu buzima bwa hano ku isi. Ibi bikorwa binyujijwe mu gikorwa kitwa “Cryogenics”.

- Advertisement -

Cryonic ni uburyo bwo gukonjesha umurambo ariko ukaba ubitse mu binyabutabire bimeze nk’amazi byitwa nitrogene. Iyi mirambo iri kubikwa muri ubu buryo kubera ko hari ikizere ko umunsi umwe mu gihe cya vuba, iyi mirambo izasubizwamo ubushyuhe nk’ubwumubiri w’umuntu maze ikaba yagarurwa mu buzima. Aba bavuga ko ibi bizakorwa mu gihe abaganga bazaba bamaze kubona imiti y’indwara zidakira kuri ubu zirimo cancer n’izindi.

Kugeza ubu iki gikorwa cya cryogenic cyemerewe gukorerwa umuntu byemejwe ko yapfuye, ariko se mu by’ukuri iki gikorwa kigenda gute? 

- Advertisement -

Ubundi gukonjesha iyi mirambo bisaba ko bitangira gukorwa ako kanya umuntu akimara gupfa kugira ngo hirindwe kwangirika k’ubwonko. Umuntu ukimara gupfa umurambo we ubanza gukonjeshwa mu rubura kugira ngo bagabanye ubushyuhe bw’umubiri. Iyo ibi birangiye wa murambo batangira igikorwa cyo kuwuvomamo amaraso yose ari mu mubiri maze bagashyiramo ibinyabutabire bituma umubiri utumagara kubera ubukonje bwinshi.

Iyo ibi birangiye uyu murambo uhita upakirwa ukajyanwa aho ugomba kubikwa muburyo bw’ikoranabuhanga, ubu buryo buba muri Amerika no Burusiya gusa. Umurambo ukimara kugeza aha hantu hateganyijwe bahita bawukonjesha bakoresheje gaze yo mu bwonko bwa Nitrojene bakawukonjesha ku bukonje bwa dogere 110 munsi ya zero (-110c) ibi bifata amasaha menshi. Mu byumweru 2 bikurikira umurambo ukomezwa gukonjeshwa ku rwego rwo hejuru kugeza ubwo ugeze kuri dogere 196 munsi ya zeru (-196c).

Nyuma y’ibi wa murambo bawohereza mu kindi cyumba aho ubikwa muri bya byuma birimo umwuka wa nitrojene, hano umurambo uhaguma ubuziraherezo kugeza igihe ikoranabuhanga rizaterera imbere kuburyo iyi mirambo izagarurwa mu buzima.

Wakwibaza uti ese kuva ibi byatangira gukorwa hari muntu waba waragaruwe mu buzima, igisubizo ni Oya. Ibi nukubera ko kugeza nubu nta muganga ukaze wari wamenya uburyo yagarura umwe muriyi mirambo mu buzima. Gusa icyo wamenya kugeza ubu nuko ubushakashatsi bukomeje umunsi kuwundi ku kureba uburyo uwapfuye yagarurwa mu buzima.

Ikindi ukwiye kumenya nuko imirambo ishyirwa muri cryogenics atari iyabantu bose babonetse ahubwo ni umuntu wabisabye mbere yo gupfa ko naramuka apfuye yazashyirwamo kuburyo ikoranabuhanga niritera imbere bazamugarura mu buzima.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles