spot_img

Wa mugabo utunze abana benshi ku isi yashyize yemera ko kubarera byamunaniye.

- Advertisement -

Ni umugabo w’umuhinzi ukomoka muri Uganda, kuri ubu afite abana 102 ndetse n’abuzukuru 568, aba bose bakaba bakomoka ku bagore 12 b’uyu mugabo.

Yitwa Musa Hasalya w’imyaka 67, kuri ubu yavuye kukejo asaba abagore be kuyoboka inzira yo kuboneza urubyaro, mu rwego rwo kugira ngo bagabanye kubyara ahubwo babashe kwita kubo bafite. Uyu mugabo ati: “ibyo ninjiza byagiye bigabanuka umunsi ku wundi ndetse ubu ubuzima busigaye buhenze bitewe n’ukuntu umuryango wange wagutse cyane” umugabo abajijwe uburyo yashatse abagore bageze kuri 12 yavuze ko yagiye ashaka umugore hashira iminsi agashaka nundi, umugabo ati: “umugore umwe ntiyahaza umugabo”

- Advertisement -

Hasalya atuye mu mujyi wa Lusaka muri Uganda aho ubuharicye bwemewe cyane muri aka gace. Uyu mugabo avuga ko abagore be bose baba mu nzu imwe, aho abasha kubacunga kuburyo ntabandi bagabo babatereta. Umugore we muto afite abana 11, uyu mugabo avuga ko atazigera abyara undi mwana bitewe nuko amafaranga yo gutunga abo afite akomeje kumubana ikibazo gikomeye. Kimwe cya gatatu cy’abana b’uyu mugabo, bafite imyaka hagati ya 6 na 51 bakaba babana nuyu musaza mu rwuri.

- Advertisement -

Icyo wamenya nuko umwana mukuru wuyu mugabo, arusha imyaka 21 umugore we mutoya.

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles