Ni ibintu bidakunze kuvugwa cyane ariko kandi bibabaje ndetse biteye ubwoba. Amakuru yashyizwe hanze na perezida wa Turkiya Recep Tayyip Erdogan ashimangira uburyo Cristiano Ronaldo yagambaniwe bikomeye kugira ngo bamurangize asoze umupira atageze ku nzozi ze.
Erdogan usanzwe ari umutegetsi utavugirwamo ashize amanga yavuze ko gusezererwa kwa Cristiano Ronaldo na Portugal ye mu gikombe cy’isi atari ibintu byaje ku mpanuka, ahubwo ari ibintu byateguwe hagamijwe kuzimya Cristiano Ronaldo ku bushake. Ubwo yaganiraga n’urubyiruko ayobora, Erdogan yavuze ko Cristiano yakomanyirijwe mu buryo bwa politiki, bityo akaba ari nayo mpamvu ari kugenda abura inzira zose mu mupira w’amaguru.
Yatangiye anenga uburyo umutoza wa Portugal yanze kumukinisha ku mukino batsinzwemo na Maroc agira ati: “gushyira umukinnyi nka Ronaldo mu kibuga habura iminota 30 ngo umukino urangire, byamwangije mu mutwe ndetse bituma acika intege bikomeye, icyakora ntibyantangaje kuko Ronaldo ni umwe mu bafashe mu mugongo abanya Palestine bicwa buri munsi” Cristiano Ronaldo mu mukino batsinzwemo na Maroc igitego 1-0, yari yicajwe mu basimbura.
Sibyo gusa kuko n’umukino wari wabanje Ronaldo ntiyawukinnye nubwo Portugal yatsinze Ubusuwisi ibitego 6-1. Uko gutsindwa na Maroc kwatumye Ronaldo asezererwa mu gikombe cy’isi gisa naho ari icyanyuma kuri we byatumye asohoka mu kibuga ari mu marira menshi cyane. Tugarutse ku byatangajwe na Erdogan bya Palestine, twababwira ko ntanarimwe Ronaldo yigeze abivugaho muburyo buzwi. Icyakora hari amakuru yigeze gusakara yavugaga ko Cristiano yaba yaratanze imfashanyo ingana n’amadorali miliyoni imwe n’igice.
Aya makuru ariko ayo yamaganiwe kure n’abareberera inyungu za Cristiano bavuga ko ari ibinyoma, higeze kandi gusohoka ifoto ya Cristiano afashe icyapa gihumuriza abanya Palestine ariko nabyo byaje kumenyekana ko arifoto yakozwe kuko ifoto yanyayo niyo muri 2011 afashe icyapa gihumuriza abanya Espanye bari bagezweho n’umutingito.
Nubwo rero nta cyerekana nakimwe ko Ronaldo yaba yarashyigikiye abanya Palestine, perezida Erdogan we avuga ko guhezwa kwa Cristiano mu bice byinshi bya football ari umugambi wateguwe ushingiye ku mpamvu za politiki.