spot_img

Uyu muraperi ukomeye P Diddy avuga ko yishyura arenga miliyoni eshanu ku munsi yiyogoshesha.

- Advertisement -

Burya akazi kose wagakoze neza kagukiza mugihe gitoya, ibi mbishingiye ku kuba uramutse ufite inzu yogosha ushobora kwinjiza miliyoni eshanu ku mukiliya umwe cyane cyane wahuye n’uyu witwa Puff Daddy (P Diddy).

Ese wowe ujya wibuka byanyabyo amafaranga muri rusange umaze gutakaza wiyogoshesha? Nziko ari bacye bayibuka mu mubare kuko benshi bashobora kwibuka macyeya ugereranyije nayo batanze, ariko nanone buri wese usoma iyi nkuru nziko ayo yatanze yose atageza kuyo umuraperi P.Diddy yishyura ku munsi agendeye mukwiyogoshesha.

- Advertisement -

Usanga abantu benshi ku isi, batekereza ku mutwe wabo iyo umusatsi wabaye mwinshi bakagenda bakiyogoshesha ubundi bikarangirira aho, ariko P Diddy we suko akora ahubwo buri munsi amenya neza ko muri gahunda no mu mutwe hatunganyijwe kugira ngo ahore asa neza cyane umunsi kuwundi.

- Advertisement -

Sean Love Combs wamenyekanye cyane mu muziki nka Puff Daddy, P Diddy nandi mazina menshi kuri Instagram ye yagize byinshi asobanura bituma ajya kwiyogoshesha buri munsi kandi kenshi ku munsi ariko kandi atakagiza umwogoshi we witwa Marcus wabigize umwuga ndetse bikaba byaramukijije. Yagize ati: “buri minota itanu mba nshaka kujya kwiyogoshesha, icyakora kandi reka nkenere kujyayo kenshi kuko mfite umwogoshi nshaka kuratira isi yose, ni umuhanga kandi ibyo akora abikora bikino ariko bikaba aribyiza cyane. Muri macye ndamwemera cyane”

Yakomeje ati: “niba witeguye kwishyura nkayo nishyura ku munsi niyogoshesha, ukwiye kumenya ko ari menshi cyane kuko nishyura ibihumbi bitanu by’idolari ku munsi (miliyoni 5 rwf), P Diddy yakomeje akangurira umwogoshi we ko adakwiye kujya yemera kwakira amafaranga ari munsi y’igihumbi cy’amadorali ku mukiliya uwariwe wese kuko ari umwogoshi ukomeye kandi w’umuhanga bityo adakwiye gukorera ubusabusa.

Ese wowe nangahe menshi waba warishyuye kukwiyogoshesha umunsi umwe?

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles