spot_img

Zelenskiy yavuze ko atazigera aganira n’Uburusiya ahubwo azabukubita kugeza abutsinze.

- Advertisement -

Mu gihe itsinda ry’abayobozi ba Africa bageze muri Ukraine kuri uyu wa gatanu, mu rwego rwo gufasha gutangiza ibiganiro by’amahoro hagati ya Ukraine n’Uburusiya. Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy yahise abakurira inzira ku murima avuga ko atazigera agirana ibiganiro n’igihugu cyamuteye.

Nyamara nubwo yavuze ibi, kurundi ruhande perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika yepfo ari nawe wagiye ayoboye iryo tsinda, we yatsimbaraye ku gukora ibishoboka ibyo bihugu byombi bikagirana ibiganiro by’uburyo intambara yahagarara. Ramaphosa ati: “iyi ntambara igomba gushakirwa umuti, ibi kandi ntahandi bizanyura uretse kwicara hakabaho ibiganiro byo kuyihosha”

- Advertisement -
perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika yepfo

Bageze muri Ukraine byagenze bite?

Intumwa zaturutse muri Afurika zarimo ba perezida b’ibihugu bitanu birimo Misiri, Senegal, Comores, Afurika yepfo, ndetse na Zambia. Bakigera mu murwa mukuru wa Kyiv bakiriwe n’urufaya rwa za misile z’Uburusiya barasaga muri uwo mujyi wa Kyiv muri Ukraine.

- Advertisement -

Bitewe n’ubwinshi bwa za missile z’Uburusiya aba bategetsi bahise bahungishirizwa mu buvumo bwagenewe kwikingira ibisasu nkibi. Icyakora nubwo aruko bimeze, iri tsinda ryaba bategetsi biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu rikomereza uruzinduko I Moscow mu Burusiya aho bateganya kugirana ibiganiro na perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles