spot_img

UGANDA: Ibyihebe byishe abantu barenga 25 ku kigo cy’ishuri.

- Advertisement -

Ibi byihebe bivugwa ko ari ibyo mu mutwe wa ADF usanzwe urwanya leta ya Uganda ndetse ugakorana bya hafi numutwe wa leta ya kislamu wishe abantu 25 mu gitero cy’iterabwoba cyakorewe ku kigo cy’ishuri mu burengerazuba bwa Uganda, hafi n’umupaka icyo gihugu gihana na repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ibi byihebe bya ADF byihuje na Islamic state, bagabye igitero ku ishuri rya Lhubirira Secondary school, riherereye mu gace ka Mpondwe bitwika amacumbi y’abanyeshuri ndetse byiba n’ibiribwa by’abanyeshuri nkuko byatajwe na police ya Uganda. Kugeza ubu imirambo 25 y’abaguye muricyo gitero niyo imaze kugaragara ikaba yamaze kugezwa ku bitaro bya Bwera.

- Advertisement -

Icyakora Police ntabwo ntiyigeze itangaza umubare w’abanyeshuri baguye muricyo gitero ndetse ntibizwi niba iyo mirambo yabonetse niba ari iy’abanyeshuri gusa cyangwa niba harimo n’abandi bantu. Ingabo za Uganda zahise zikurikria ibyo byihebe byahungiye mu birunga ku ruhande rwa Congo nkuko Police yakomeje ibitangaza.

Uyu mutwe nubwo utajya witabwaho na leta ya Congo ariko nibyihebe bibi cyane ndetse byica benshi, nkubu mu kwezi kwa kane byigabije agace muri Congo maze byicayo abantu 20 ariko ntawavuze babirekeye aho gusa.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles